Intara z’u Rwanda
U Rwanda rufite intara enye ziyongeraho Umujyi wa Kigali, ari zo: Intara y’Amajyepfo; Intara y’Amajyaruguru; Intara y’Uburasirazuba n’Intara y’Uburengerazuba. Intara ihuza guverinoma n’uturere, ikagenzura niba imigabo n’imigambi ya Leta bishyirwa mu bikorwa mu rwego rw’uturere. Ni nayo kandi ireba uburyo imiyoborere n’imirimo bihagaze muri rusange ku rwego rw’uturere. Buri Ntara iyoborwa na Guverineri, ushyirwaho na Perezida wa Repubulika bikemezwa na Sena.
Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Imiyoborere Myiza, Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage (MINALOC) ishimishijwe no kumenyesha abaturarwanda bose ko, nyuma y’ ivugurura ry’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda,tuzaba dufite Intara enye(4) n’Umujyi wa Kigali, Uturere mirongo itatu(30) n’Imirenge Magana ane na cumi n’itandatu(416).
Intara → Uturere → Imirenge → Utugari → Imidugudu
N° | Izina | Icyicaro | Akarere karimo icyicaro |
1 | Intara y’Amajyaruguru | Kinihira | Akarere ka Rulindo |
2 | Intara y’Amajyepfo | Busasamana | Akarere ka Nyanza |
3 | Intara y’Iburasirazuba | Kigabiro | Akarere ka Rwamagana |
4 | Intara y'Uburengerazuba | Bwishyura | Akarere ka Karongi |
5 | Umujyi wa Kigali | Nyarugenge | Akarere ka Nyarugenge |