HVP-Gatagara

Kubijyanye na Wikipedia
Stamp of Rwanda - 1964 - Colnect 154907 - Handicapped Children

HVP GATAGARA - Ikigo ngororamuco ku rubyiruko rufite ubumuga b'abakene mu Rwanda, yavukiye ku musozi wa Gatagara, mu akarere ka Huye mu Rwanda. iki kigo kimaze kugira amashami atandukanye mu Rwanda :Gikondo[1] na Ndera (Kigali), [2]i Nyanza, Butare (Huye), Ruhango na Rwamagana[3]. Izina HVP Gatagara ryagumishijwe kuri buri gace. Mu ntangiriro hagamijwe kwita ku bafite ubumuga butandukanye ku mubiri. Urugo rwateye imbere buhoro buhoro kuko ubu rwakira abafite ubumuga bw'amaso, amatwi n'abafite ubumuga bwo mu mutwe. [4][5][6][7]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Padiri Joseph Fraipont yabisabye mu 1958 ahabwa uruhushya mu 1959 rwo gushinga Ikigo cy’abafite ubumuga i Gatagara gikorera mu Rwanda. Imirimo yo kubaka kuri icyo kibanza yatangiye mu 1960 ku nkunga ya Misereor. Inzu y'abakene ba Gatagara yashinzwe mu 1962 na Padiri Joseph Fraipont. Kuva mu 1962, HVP Gatagara nicyo kigo cyambere kandi cyonyine cyo kwita k' uburezi no gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga.

HVP uyumunsi[hindura | hindura inkomoko]

Stamp of Rwanda - 1964 - Colnect 154908 - Handicapped Children

HVP-Gatagara ni ikigo cyita ku gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga mu Rwanda bafite ubuzima gatozi bw’ishyirahamwe ridaharanira inyungu. Kuva mu 1983, imiyoborere ya buri munsi ikorwa n'itorero ry'abavandimwe b'abagiraneza. HVP nicyo kigo kinini kandi gishaje ku bamugaye mu Rwanda.

Ibarura rya guverinoma ryo muri Kanama 2002, ku 8.200.000 mu baturage b’u Rwanda, 4,7%, ni ukuvuga 385.400 bafite ubumuga, muri bo hafi kimwe cya kabiri (abantu 192.700) bafite ubumuga ku mubiri. Abafite ubumuga bagera ku 60.000 (± 30% ya bose) baba mu mujyi wa Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda.[4]

Intego[hindura | hindura inkomoko]

Intego yacyo ni ukumenya, kwita, kwigisha no gusubiza mu buzima busanzwe abana bafite ubumuga bw'umubiri, ubw'ibitekerezo n'ubumuga bwinshi, ubw'amaso, kuvuga cyangwa ubumuga bwo kutumva.[4]

Indanganturo[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://rwandainspirer.com/2021/12/03/hvp-gataraga-gikondo-highlights-medical-challenges-for-people-with-disabilities/
  2. https://www.legs4africa.org/hvp-gatagara-nyanza-an-exemplary-centre-for-rehabilitation/
  3. https://www.fracarita-international.org/hvp-gatagara-rwamagana
  4. 4.0 4.1 4.2 http://www.gatagara.org/what.html
  5. https://www.undp.org/rwanda/blog/undp-rwanda-facilitates-hpv-gatagara-obtain-milling-3d-machine
  6. https://www.newtimes.co.rw/article/155236/News/hvp-gatagara-to-get-orthopedics-and-prosthetics-making-facility
  7. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hvp-gatagara-n-abakozi-bayo-bubakiye-inzu-ufite-ubumuga