Davis D
Davis D umwe mu bahanzi nyaRwanda bakunzwe n'abakobwa benshi aho we yiyita umwami w'abana cyangwa se w'abakobwa. Uyu umuhanzi ubundi ubusanzwe yitwa Icyishaka David yavutse mu mwaka 1993 Werurwe tariki 23 mu karere ka Huye.
Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka 2014 aho yaratangiye kumenyekana aho yakoraga indirimbo ye ya mbere yitwa "Kana ka maman" aho mu mwaka 2015 yakoze iyitwa " Biryogo"[1]
Amateka aranga umuhanzi Davis D
[Hindura | hindura inkomoko]Umuhanzi Icyishaka David uzwi cyane ku izina rya Davis D azwi mu njyana nyAfurika yatangiye mu mwaka wa 2010 [2]icyakora ntiyahise abasha gushyira hanze indirimbo ze kuko ikibazo cy'amikoro cyari ingorabahizi. Mu mwaka wa 2012 nibwo yatangiye gushyira hanze indirimbo ze ariko ntizicurangwe cyangwa ngo zikundwe.
Davis D asanga kuririmba injyana ab'ubu bisangamo bidahagije aho we yagerageje gukora ibishoboka kugira ngo n'abakuru abashakire indirimbo zibakumbuza ibihe byabo bakiri abasore[3]
Mu mwaka wa 2014 nibwo uyu muhanzi yumvikanye n'itsinda rigari rya "All Star Music" ryari riyobowe na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boyz bashaka kumufasha icyo gihe nibwo uyu muhanzi wari ukizamuka yashyize hanze indirimbo ye yise "Biryogo" ari nayo yatumye anamenyekana akaba icyamamare mu Rwanda.
Nyuma yaho uyu muhanzi yashyize hanze izindi ndirimbo zagiye zimenyekana cyane nka "Mariya Kaliza,Ma people n'izindi zigiye zitandukanye.
Mu mwaka wa 2016 nibwo uyu muhanzi yaje kwinjira muri "Incredible Record" yamufashaga gutunganya imiziki.[4]
Davis D mu mwaka wa 2022 yateguye igitaramo gikomeye nyuma yo gukomwa mu nkokora n'icyorezo cya covid19 cyangije gahunda ye yateguraga.[5]
IBY'IFUNGWA RYA DAVIS D
[Hindura | hindura inkomoko]
Davis D yaje kugwirwa n'ibyago ubwo taliki ya 21 Mata mu mwaka 2021 nibwo humvikanye itabwa muri yombi ry'umuhanzi Kevin kade, nyuma y'iminsi itatu gusa taliki ya 24 Mata mu mwaka 2021 nibwo inzego z'umutekano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe mu karere ka Kicukiro nawe ajyanwa gufungwa aho bakurikiranwagaho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure. Gusa tariki 14 Gicurasi mu mwaka 2021 urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwategetseko Kevin Kade, Davis D na mugenzi wabo Habimana Thierry barekurwa by'agateganyo ku cyaha baribakurikiranyweho twavuze hejuru. [6]
AMASHAKIRO
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://mdundo.com/a/176500
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://umuryango.rw/ad-restricted/article/davis-d-ngo-azanye-umwihariko-w-indirimbo-zikumbuza-abakuze-amateka-ya-cyera
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/75238/pggss7-preview-amateka-n-ibigwi-bya-davis-d-umwe-mu-bahatani-75238.html
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/113883/davis-d-agiye-gukora-igitaramo-cyamateka-cyo-kumurika-album-113883.html
- ↑ https://www.teradignews.rw/davis-d-yasubije-wa-mukobwa-bivugwa-ko-yamufungishije/