Davis D

Kubijyanye na Wikipedia

Davis D umwe mubahanzi nyarwanda bakunzwe n'abakobwa beshi aho we yiyita umwami w'abakobwa. Uyu umuhanzi ubundi ubusanzwe yitwa Icyishaka David yavutse mu mwaka 1993 Werurwe tariki 23 mu karere ka Huye.

Uyumuhanzi yatangiye urugendo rwe rw'amuzika mu mwaka 2014 aho yaratangiye kumenyeka aho yakoraga indirimboye yambere yitwa "Kana ka maman" aho mu mwaka 2015 yakoze iyitwa " Biryogo"[1]

AMATEKA ARANGA UMUHANZI DAVIS D[hindura | hindura inkomoko]

Umuhanzi Icyishaka David uzwi cyane kw'izina rya Davis D azwi mujyana ny'afurika yatangiye mu mwaka wa 2010 [2]icyakora ntiyahise abasha gushyira hanze indirimbo ze kuko icyibazo cyamikoro cyari ingorabahizi. Mu mwaka wa 2012 ntibwo yatangiye gushyira hanze indirimbo ze ariko ntizicurangwe cyangwa ngo zikundwe.

Davis D asanga kuririmba ijyana abubu bisangamo bidahagije aho we yagerageje gukora ibishoboka kugirango n'abakuru abashakire indirimbo z'ibakumbuza ibihe byabo bakiri abasore[3]

Mu mwaka wa 2014 nibwo uyu muhanzi yumvikanye n'itsinda rigari rya "All Star Music" ryari riyobowe na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boyz bashaka kumufasha icyo gihe nibwo uyu muhanzi warukizamuka yashyize hanze indirimbo ye yise "Biryogo" ari nayo yatumye anamenyekana akaba icyamamare mu Rwanda.

Nyuma yaho uyumuhanzi yashyize hanze izindi ndirimbo zagiye zimenyekana cyane nka "Mariya Kaliza,Ma people n'izindi zigiye zitandukanye.

Mu mwaka wa 2016 nibwo uyu muhanzi yaje kwinjira muri " Incredible Record" imufashaga gutunganya imiziki.[4]


Davis D mu mwaka wa 2022 yategute igitaramo gikomeye nyuma yo gukomwa munkokora ni cyorezo cya covid19 cyagije gahunda ye yateguraga.[5]

IBY'IFUNGWA RYA DAVIS D[hindura | hindura inkomoko]

Davis D yaje kugwirwa nibyago ubwo tariki ya 21 Mata mu mwaka 2021 nibwo humvikanye itabwa muri yombi ry'umuhanzi Kevin kade, nyuma y'iminsi itatu gusa tariki ya 24 Mata mu mwaka 2021 nibwo inzego z'umutekano zaguye gitumo Davi D murugo iwe mu akarere ka Kicukiro nawe ajyanwa gufungwa aho bakurikiranwagaho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure. Gusa tariki 14 Gicurasi mu mwaka 2021 urukiko rwibanze rw'a Nyarugenge rwategetseko Kevin Kade, Davis D namugenzi wabo Habimana Thierry barekurwa by'agateganyo ku cyaha baribakurikiranyweho twavuze hejuru. [6]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://mdundo.com/a/176500
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/davis-d-ngo-azanye-umwihariko-w-indirimbo-zikumbuza-abakuze-amateka-ya-cyera
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/75238/pggss7-preview-amateka-n-ibigwi-bya-davis-d-umwe-mu-bahatani-75238.html
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/113883/davis-d-agiye-gukora-igitaramo-cyamateka-cyo-kumurika-album-113883.html
  6. https://www.teradignews.rw/davis-d-yasubije-wa-mukobwa-bivugwa-ko-yamufungishije/