Uwitonze Sonia Rolland

Kubijyanye na Wikipedia

Uwitonze Sonia Rolland nu umunyarwandakazi,wabaye Nyampinga w'ubufaransa muri 2000[1], aka yari yabaye mbere yaho nyampinga wa Bourgogne 1999[2],bakaba bamwita umwami w'ubwiza, akaba ari umukinnyi w'afilime , akaba ari umukozi uhuza umuco w'ubufaransa naba Nyarwanda. akaba yarabaye miss w'ubufaransa wa 70. Ukunze kwifotoza cyane akandikwa cyane ku binyamakuru[3] byinshi byo mu Bufaransa nu Rwanda, akaba aherutse gukora Filime ye yerekanywe mu gikorwa cyo kwibuka.

UBUZIMA BWITE[hindura | hindura inkomoko]

UWITONZE Sonia Rolland ( yavutse 11 Gashyantare 1981 avukira I Kigali )  ni umunyarwandakazi se umubyara akaba ari Jacques Rolland w’umufaransa nyina akaba ari umunyarwandakazi.[4] Mu 1990 baje kuva mu Rwanda bahungira i Burundi, haje kuba intambara y’abaturage maze mu 1994 bimukira mu Bufaransa ari naho batuye, ubu afite nyina gusa mu gihe I se yitabye Imana muri 2014. Uwitonze  w’imyaka 41, muri 2019 ubwo yaganiraga na Gala Magazine,[5] yavuze ko impamvu akunda kwifotoza yambaye ubusa ari uko aterwa ishema n’umubiri we.[6] Sonia afite abana babiri b'abakobwa yabyaye ku bagabo babiri. Tess ufitwe imyaka 15 yabyaranye na Christophe Rcancourt na Kahina ufite imyaka 11 yabyaranye na Jalil Lespert,[7] yivugiye ko abana be bakoze nkibyo akora ntakibazo ariko icya mbere ari ukubaha urugero rwiza rw'umugore w'umunyembaraga. Kandi akavuga ko atiteguye kongera gushaka ahubwo arimo gukora cyane kugirango yiyiteho.[8]

AMAZE KUBA MISI[hindura | hindura inkomoko]

  • Nyuma 2000[9], nyuma yumwaka umwe abaye Nyampinga wu bufaransa muri 2001,[10] yavuye m'u bufaransa azenguruka isi Mugihe ategereje kubona icyifuzo cye cyo kuba umukinnyi wa filime, asangira ibikorwa bye byo kwerekana imideli nko muri Karin Models, hamwe n'amasomo ye yo gukina filime, aho yakonze amahugurwa mu bihugu by’iburengerazuba, . Ashyinze hamwe na nyina Landrada bashinze ishyirahamwe rya Sonia Rolland ry’abana, ryitwa Maïsha Africa, nyuma gato Iri shyirahamwe ryaje gufasha abana b’imfubyi za jenoside y’Abatutsi mu Rwanda mu 1994 .[11] Ikorera mu Bufaransa, hamwe n’itsinda ry’abakorerabushake, ibikorwa byo gukusanya inkunga kugira ngo bafashe abo bana mu buryo bw’imibereho, ndetse n’imitekerereze. Iri ishyirahamwe rimaze gusana mu mwaka wa 2008 itsinda ry’amazu cumi n’atandatu atuwe n’aba bana kandi rikomereza ku kibanza gishya cy’amazu makumyabiri kuva mu 2009.[12]
  • Mu 2002, yateye intambwe ye ya mbere nk’umukinnyi wa filime  ya bakomediye, aho yari afite inshingano zikomeye ari umukinnyi ngenderwaho.Umwaka ukurikiraho, yatoranijwe kugira uruhare runini muri seriveri ya bapolici ishinzwe iperereza uduce mirongo 50 mu minota 52.
  • Muri Kanama 2002, yitabiriye umukino Fort Boyard mu Bufaransa . Yakinnye na bagenzi be bagera kuri 5, Abo Bakinanye bashyigikira ishyirahamwe Sonia Rolland yashyizeho.
  • Ku ya 14 Ukuboza 2002, yari umwe mu bagize inteko y’abacamanza mu matora ya Nyampinga w'ubufaransa 2003.
  • Mu 2003, yagaragaye muri clip yindirimbo Ensemble ya Corneille.
  • Mu 2007, yasohoye igitabo cyitwa gisubiramo urugendo rwe kuva mu bwana bwe mu Rwanda, kurinda agera mu Bufaransa, uburyo yateye imbere, uburyo yabaye nyampinga bw’ambere , kwimikwa kuba nyampinya w’ubufaransa 2000, n’uburyo yabaye umukinnyi w’afilime.[13][14]
  • Muri 2013, yashinze isosiyete yubuhinzi afatangije nabandi.
  • Ku ya 14 Gicurasi 2013, Sonia Rolland yatanze ibihembo yise Trace Awards byanyuze kuri televisiyo yitwa Trace Urban.
  • Ku ya 7 Ukuboza 2013, mu mugoroba w’amatora ya Nyampinga w’u bufaransa 2014 yatambutse kuri televisiyo y'u bufaransa, niwe watangaje ko abatsinze kimwe cya kabiri kirangiza afatanyije na Jean-Pierre Foucault hamwe n’umuyobozi w’umuryango wa Nyampinga mu bufaransa.
  • Muri Mata 2015, yari umuyobozi w’akanama nkemurampaka k’iserukira muco w’amahoro w’abaye kunshuro ya 6.
  • Muri 2017, niwe wabaye intangarugero mu bushakashatsi bwakozwe aho yagiye gushakisha inkomoko ye y'igifaransa nu Rwanda.
  • Ku ya 19 Ukuboza 2020 kuri televiziyo yu bufaransa, ni umwe mu bagize inteko y’abagore y’abacyemurampaka yihariye mu matora ya nyampinga wu bufaransa muri 2021.

URUSHAKO[hindura | hindura inkomoko]

Uwitonze Sonia Relland yashakanye n'abagabo 2 :

  1. Muri 2006 yashakanye na Christophe Rocancourt.[15] bafitanye umwana umwe w'umukobwa wavutse kuya 13 Mutarama 2007.
  2. Mu ntangiriro za 2009, ubwo yafotoraga, Sonia Rolland yahuye n’umukinnyi Jalil Lespert,[16] waje kumubera inshuti. Bafitanye umukobwa witwa Kahina Lespert-Rolland, wavutse ku ya 6 Ugushyingo 2010. Batandukanye mu Kwakira 2018.[17]

KWAMAMAZA[hindura | hindura inkomoko]

Kuva mu 2008, yabaye ambasaderi w’amavuta yo kwisiga yitwa Mixa, Muri 2019, yinjiye muri Guerlain nk’isura ya nshya izajya ikora Makeup na Parufe.[18]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/sonia-rolland-yagarutse-ku-marangamutima-yagize-ubwo-yambikwaga-ikamba-rya-miss-france
  2. https://fr.wikipedia.org/wiki/Miss_Bourgogne
  3. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-uwitonze-sonia-rolland-ifoto-ye-yashyizwe-ku-kinyamakuru-play-boy-france
  4. http://www.isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-sonia-rolland-yifurije-nyina-isabukuru-nziza-mu-kinyarwanda
  5. https://www.gala.fr/
  6. https://teradignews.rw/umunyarwandakazi-miss-sonia-rolland-yafotowe-yambaye-ubusa-ari-mu-bwogero/
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-07. Retrieved 2022-05-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. https://fr.wikipedia.org/wiki/Sonia_Rolland
  9. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/sonia-rolland-yagarutse-ku-marangamutima-yagize-ubwo-yambikwaga-ikamba-rya-miss-france
  10. https://www.gala.fr/stars_et_gotha/sonia_rolland
  11. https://inyarwanda.com/inkuru/89792/u-bufaransa-filime-ya-miss-sonia-rolland-yerekanywe-mu-gikorwa-cyo-kwibuka25-cyateguwe-na--89792.html
  12. https://www.voici.fr/bios-people/sonia-rolland
  13. https://inyarwanda.com/inkuru/89792/u-bufaransa-filime-ya-miss-sonia-rolland-yerekanywe-mu-gikorwa-cyo-kwibuka25-cyateguwe-na--89792.html
  14. https://fr.wikipedia.org/wiki/L%C3%A9a_Parker
  15. https://fr.wikipedia.org/wiki/Christophe_Rocancourt
  16. https://fr.wikipedia.org/wiki/Jalil_Lespert
  17. https://fr.wikipedia.org/wiki/Sonia_Rolland
  18. https://fr.wikipedia.org/wiki/Sonia_Rolland