Utubindi twa Ndoli

Kubijyanye na Wikipedia
Utubindi twa Ndoli

Utubindi twa Ruganzu II Ndoli tuvugwa ahitwa i Rubona, ubu ni mu Murenge wa Kiziguro mu Akarere ka Gatsibo, tukaba dufite amateka maremare kandi yihariye.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Mu mpera z’ikinyejana cya 16[1], intambara yo kwagura igihugu yabaye hagati y’u Rwanda n’Ubunyabungo yahitanye umwami w’ u Rwanda Ndahiro II Cyamatare. Amaze gutanga, igihugu cyaguye mu kangaratete gitegekwa n’Ubunyabungo. Muri icyo gihe igikomangoma Ruganzu rwa Ndahiro yabaga i Karagwe muri Tanzaniya kwa nyirasenge aho yari yaragiye kubunda akiri umwana. Abifashijwemo n’abagaragu ba se harimo na Kavuna ka Mushimiye, Ruganzu II Ndoli n’ubwo yari akiri muto yatashye mu Rwanda, atsinda Ubunyabungo yunamura igihugu cyari kimaze imyaka 11 mu kangaratete.

ikibindi

Aza mu Rwanda, Ruganzu II Ndoli n’ingabo ze baraye i [[Rubona mu Buganza. Bahageze bafite inyota, afata icumu rye arishinga mu butaka ahacukura intango 12 zose zuzura amazi.

== Aho duherereye ==

Kings Palace 1

Utu tubindi duherereye mu kigo cy’Urwunge rw’amashuri ya Rubona mu kagari ka Rubona mu murenge wa Kiziguro, tukaba ari cumi na tubiri(12). Twose bivugwa ko twafukuwe na Ruganzu II Ndoli ubwo yari abundutse (guhunguka k’umwami) i Karagwe k’Abahinda, muri Tanzaniya.[2]

Iyo ugeze ahari utwo utubindi twitiriwe Ruganzu II Ndoli, uhabona ibimenyetso bikunze kumwitirirwa birimo aho yarambitse umuheto, imyambi, inkota, intebe yicaragaho ndetse n’utwo tubindi uko ari 12[3].

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.http://rwandaday.org/2016/?page_id=1315
  2. 1.http://rwandaday.org/2016/?page_id=1315
  3. 1.http://rwandaday.org/2016/?page_id=1315
  4. 1.http://rwandaday.org/2016/?page_id=1315
  1. http://hafiyawe.com/ibitangaje-ku-utubindi-twa-rubona-twafukuwe-na-ruganzu-agasangiriramo-inzoga-ningabo-ze/
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-11. Retrieved 2021-06-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-11. Retrieved 2021-06-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)