Uruganda rw’amata y’ifu

Kubijyanye na Wikipedia
amata

Uruganda rw’amata y’ifu, ni umushinga w’uruganda rw’amata y’ifu uhuriweho nibigo bibiri aribyo Leta y’u Rwanda hamwe n’uruganda rwa Inyange Industries, aho ruzajya rwakira litiro ibihumbi 500 z’amata buri munsi .[1]

Inyigo[hindura | hindura inkomoko]

Uruganda rw’amata y’ifu ni uruganda rwatangiye kubakwa m'Ukwakira muri 2021, rwubatswe mu Murenge wa Nyagatare, akarere ka Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda cya Rutaraka, ruzuzura rutwaye miliyari 45 Frw , bikaba byitezwe ko ruzakusanya amata aturuka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe nka hamwe mu tubarizwamo umukamo uri hejuru muri iyi Ntara .[1]

Amata[hindura | hindura inkomoko]

Amata uru ruganda ruzaba rukenera angana na litiro ibihumbi 500 ku munsi, ukanagereranya n’umusaruro wa litiro ibihumbi 133 w’amata ari kuboneka mu Burasirazuba kuriyu munsi, usanga hakirimo intera ndende yo kugera kuri uyu mukamo wifuzwa. Intara y’Iburasirazuba ibarizwamo inka ibihumbi 514 zibarizwa mu nzuri ibihumbi icumi, naho mu gihe cyi mvura baboneka umukamo ungana na litiro ibihumbi 133 z’amata ku munsi naho mu mpeshyi hakaboneka litiro ibihumbi 44 .[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hagiye-kuzura-uruganda-rw-amata-y-ifu-ruzatwara-miliyari-45frw