INYANGE INDUSTRIES LTD

Kubijyanye na Wikipedia

uruganda Inyange Ltd ni uruganda rukora ibinyobwa bidasembuye ruherereye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, aha ruri hari amazi menshi ari mu gishanga cya Somasi, .[1][2]

Igishanga cya Somasi[hindura | hindura inkomoko]

Igishanga cya Somasi kiri mu murenge wa Masaka mu kagali ka Gitaragaga umudugudu wa Nyange, ku nkombe z’iki gishanga  ni naho kandi  hubatse uruganda rw’Inyange Industries. Aho rwibasiwe n’amazi menshi mabi kandi menshi ari kurusatira, aya mazi amaze kandi kwangiza ibihingwa bihingwa muri icyo gishanga ku buso butari buto . iki gishanga cya Somasi ubusanzwe gihingwamo ibishyimbo, ibigori, inanasi zikoreshwa muri urwo ruganda, amashu n‘insenda. Ibi bihingwa  byose bikaba bimaze kurengerwa n’amazi .[3]

Ibyo bakora[hindura | hindura inkomoko]

uruganda Inyange Ltd rukora ibintu bitandukanye bidasembuye harimo amata, imitobe, amata y'ifu n'amasukano .[3]

  1. https://igisabo.rw/2021/12/17/mu-ruganda-rw-inyange-hakozwe-icupa-ryamazi-ritangiza-ibidukikije/
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hagiye-kuzura-uruganda-rw-amata-y-ifu-ruzatwara-miliyari-45frw
  3. 3.0 3.1 https://ar.umuseke.rw/umwuzure-wibasiye-uruganda-inyange-industries-nabayituriye.hmtl