Umusozi wa Kigali
Appearance

U Rwanda ni igihugu cy'imisozi[1] igihumbi kigizwe n'inzuzi, amashyamba, imigezi, ndetse n'ibindi bintu nyaburanga bitatse u Rwanda. tugiye kurebera hamwe ibigaragara ku musozi muremure uzwi ku izina rya mont Kigali ( umusozi wa Kigali ) uherereye mu mujyi wa Kigali.[2]

Aho uherereye
[Hindura | hindura inkomoko]
Umusozi wa Kigali ni umwe mu misozi miremire iri mu murwa w’u Rwanda, ni umusozi ufite amateka, umusozi witwaga Ruhango ya Bwanacyambwe, witiriwe Kigali, umurwa w'u Rwanda. Umusozi wa Kigali ukora ku mirenge ine; Nyamirambo, Mageragere ,Kigali na Kimisagara yose yo mu karere ka Nyarugenge. Ku musozi wa Kigali uba ureba ahantu hatandukanye mu gihugu, uba ureba umujyi wa Kigali wose, ukareba uburasirazuba, mu majyepfo no mu majyaruguru by’u Rwanda.