Umugezi wa Mwogo
Umugezi wa Mwogo ni uruzi ruri mu majyepfo y'u Rwanda , rubyara umugezi wa Nyabarongo iyo ruhuye na Mbirurume. Ruturuka m'umashyamba ya nyungwe mu majyepfo y’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo-Nile, aho runyura mumirenge ya ruramba wo mukarere ka Nyaruguru , rukomereza mumurenge wa Kitabi muKarere ka Nyamagabe [1],rugakomeza rujya kuri nyabukona aho intara y'iburasirazuba igabanira n'iyamajyepfo . Ruba rwanyuze Kandi Nyarusiza rwerekeza mu Karere ka Huye.[2]
Rwerekeza mu majyaruguru y'uburasirazuba runyuze mu burengerazuba bw'aka karere, rwinjira mu karere ka Nyanza.[3] Mu karere ka Nyanza rukanyura mu majyaruguru y'uburasirazuba, rukanyura Mweya aho uruzi rwa Gihimbi rwinjirira uhereye ibumoso. Munsi yiyi ngingo ihujwe nuruzi rwa Rukarara uhereye ibumoso. Hanyuma rugakora urubibi rw'iburengerazuba rw'akarere ka Ruhango [4]kugeza ruhujwe uhereye ibumoso nuruzi rwa Mbirurume mumajyepfo ya Bikwa Umugezi uhuriweho witwa uruzi rwa Nyabarongo, rukomeza ruguru rujya I Kigali.[5]
IMIRIMO IKORERWA MUKIBAYA CYA MWOGO
Iki kibaya kizwiho cyane gutunganywamo imihanda y'amazi ihingwamo umuceri, aho abaturage bishyize hamwe mu makoperative bawuhinga ku bwinshi bakawurya mungo zabo ndetse bagasagurira namasoko.
Mu bice biteramo umuceri, hahingwa ibigori, ibishyimbo, ibijumba, n'imboga zinyuranye bitandukanye nk'ubutaka bwo mu misozi.[6]
Nanone haberamo byo kurinda igishamga no kuvomerera .Leta n'abahinzi bafatanya mu mirimo yo gukora imiringoti n'ingomero z'amazi kugira ngo ubuhinzi bukomeze mu bihe byose by'ihinga.[7]
UBWOROZI
Kubera icyi gishanga kigira ubwatsi buhora buba bwinshi , abaturage bahororera inka n'amatungo magufi bakoresheje uburyo bwo kuhakura ubwatsi ( kwahira) cyangwa ubworozi bwa kijyambere[7]. Nanone bifashisha amwe mumazi areka hafi y'uruzi buhira amatungo.[6]
IBIKORWA REMEZO
Kubera ko uyu mugezi n'ikibaya bya Mwogo bihuza uturere twinshi, harangwa imirimo ihoraho yo kubaka no gusana ibiraro[8] bihuza imirenge n'uturere twa Nyanza, Ruhango na Nyamagabe.
IBINDI
Nanone hakorerwamo imirimo y'uburobyi bw'amafi yo mubwoko bwa tilapiya. Ndetse no gucukura umucanga w'igihogo wifahishwa mubwubatsi.
INGAMBA ZAFASHWE MUKUKIBUNGABUNGA.
Zimwe mungamba zafashwe harimo Gutera amashyamba y'imigano (bamboo) ku nkombe z'umugezi wa Mwogo n'imigezi iwushora bityo bigafata ubutaka[9] Hari ingamba zo guca kandi imirwanyasuri kumisozi.
Hashyizweho itegeko n'imipaka (buffer zone) ihagarika ubuhinzi n'ubwubatsi busatira neza inkombe z'umugezi. Tutibajyiwe ko Abahinzi bo mu kibaya no mu nkengero bafashwa gutera ibiti bivangwa n'imyaka (nk'iseti, Alnus, n'ibiti by'imbuto) kugira ngo ubutaka bukomeze kugira amahumbezi n'umuco wo gufata amazi.[9]
- ↑ https://en.wikipedia.org/wiki/Mwogo_River#CITEREFNyamagabe_Administrative_Map
- ↑ https://en.wikipedia.org/wiki/Mwogo_River#CITEREFHuye_Administrative_Map
- ↑ https://en.wikipedia.org/wiki/Mwogo_River#CITEREFHughesHughesBernacsek1992
- ↑ https://en.wikipedia.org/wiki/Mwogo_River#CITEREFRuhango_Administrative_Map
- ↑ https://en.wikipedia.org/wiki/Mwogo_River
- 1 2 https://m.imvahonshya.co.rw/?p=181682
- 1 2 "Archive copy". Archived from the original on 2022-06-30. Retrieved 2026-05-15.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://rba.co.rw/post/Amajyepfo-Asaga-Miliyari-yashowe-mu-kubaka-ikiraro-cya-Mwogo
- 1 2 https://www.environment.gov.rw/news-detail/abanyarwanda-barakangurirwa-kubungabunga-urusobe-rw-ibinyabuzima