Ubuhinzi n'iterambere

Kubijyanye na Wikipedia
imirima

Ubuhinzi n'iterambere mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Ubuhinzi bufite akamaro kanini mu bukungu bw’u Rwanda kuko bwinjiza kimwe cya gatattu cy'umusaruro mbumbe w’igihugu. uru rwego ruha akazi abarenga bibiri bya gatatu by’abakozi bose mugihugu kandi iterambere rishingiye kubuhinzi ryitezweho kugira uruhare runini mu kurwanya ubukene no guca ubukene bukabije. ahubwo rukaba urwego rutanga umusaruro mwinci kandi mwiza ku isoko ry'Africa Guverinema yu Rwanda yiyemeje guhindura urwgo rw'ubuhinzi rukava kuguhinga ibitunga imiryango gusa. rukaba urwego rutanga umussruro mwinci kandi mwiza rukabasha kugemurira isoko kandi rufasha mukuzamura izindi nzego z'ubukungu mu Rwanda. Ibi bizagerwaho binyuze muri gahunda zitandukanye zishyirwa mubikorwa na Minisitteri y'ubuhinzi n'ubworozi (MINAGRI)[1] n’ibigo biyishamikiyeho, ariko ikabifashwamo n’Urwego rw’Abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abandi bireba bose.[2]

Intego n'iterambere[hindura | hindura inkomoko]

Kugirango iterambere rirambye rigerweho, abahinzi n'aborozi bakwiriye kureka guhinga no korora ibitunga imiryango [3]yabo gusa bagakorera guhaza isoko ry'Africa no hanze yayo. ibi kandi bizabasaba kubona service z'imari. mu Rwanda Imari irakenewe mubyiciro byose by'ubuhinzi nko kugura imbuto z'indobanure ndetse no mumirimo yo gutunganya no guhunika umusaruro.[4]

Ikoranabuhanga mu buhinzi mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

ubworozi

u Rwanda ni kimwe mubihugu by'Africa bikora uko bishoboye mu guteza imbere abahinzi naborozi muburyo bwose[5]

kugirango umusaruro wiyongere ndetse n'itumanaho rizamurwe mu rwego rwo guhanahana amakuru mu bahinzi ndetse nama koperative bakoreramo. mu rwego rwo guteza imbere umugore no kumushyigikira mu mirimo ye ya burimunsi leta yu Rwanda yahaye Telefone zigezweho (SMART PHONE) abagore bakora umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi mu Turere dutandukanye harimo , Akarere Burera, Kirehe, na Nyamasheke. aba bagore bashyikirijwe izi Telefone zigezweho ni abafashamyumvire bibumbie mu ma koperative y'ubuhinzi mu Rwanda bahawe izi telefone kunkunga ya #connectRwanda[6]

Ishakiro fatizo[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://www.facebook.com/170019823062863/posts/ubuhinzi-bwimizabibu-mu-rwanda-yerera-imyaka-2-tera-intambwe-muhinzi-mworoboziht/3101074503290699/
  2. http://www.ipar-rwanda.org/IMG/pdf/agatabo_ku_ishoramari_rya_leta_mu_buhinzi_n_ubworozi_mu_rwanda.pdf
  3. https://imbaraga.org/kiny/
  4. http://ingenzinyayo.com/category/ubuhinzi/
  5. https://www.minict.gov.rw/news-detail/abagore-ibihumbi-3-bakora-umwuga-wubuhinzi-nubworozi-bahawe-telefone-binyuze-muri-gahunda-ya-connect-rwanda
  6. https://connectrwanda.org/