Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), ni Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi. Ifite inshingano yo guteza imbere iterambere rirambye ry'ubuhinzi n'ubworozi bugezweho, bwiyubashye kandi bufite irushanwa, mu rwego rwo guharanira umutekano w'ibiribwa, ibicuruzwa by'ubuhinzi n'ubworozi byoherezwa mu mahanga no kwagura umusaruro ku nyungu z'umuhinzi n'ubukungu bw'igihugu.[1][2][3][4]
Gahunda ifite
[hindura | hindura inkomoko]Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifite mu nshingano yo kongera umusaruro w’ubuhinzi, ubworozi n’ibikomoka ku matungo hagamijwe kurwanya ubukene. Kugira ngo bigerweho, hifashishwa ikoranabuhanga mu kongera umusaruro rigafasha abahinzi n’aborozi guhinduka abanyamwuga kandi bakabungabunga ibidukikije. Kugira ngo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igere ku nshingano zayo, igendera kuri politiki zinyuranye. Muri zo twavuga:
- Politiki y’Ubuhinzi n’Ubworozi;
- Ingamba yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi ( PSTA IV);
- Impinduramatwara mu bukungu (EDPRS).[1][5][6]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 https://www.youtube.com/watch?v=CsTNIAU4vzM
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-musafiri-ildephonse-yagizwe-minisitiri-w-ubuhinzi-n-ubworozi
- ↑ https://www.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/minagri-yafunze-imiryango-y-inzu-40-zicuruza-inyama-i-kigali?fbclid=IwAR3rbILR3AQDjiAhJKdaeN6VVP1TXWKM2NVyLaLuX6aelEmZtANsoBSUiZw
- ↑ https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minisitiri-mushya-w-ubuhinzi-n-ubworozi-yagaragaje-icyazamura-umusaruro-w
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-05. Retrieved 2023-03-05.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)