Ubuhinzi bw’Imboga

Kubijyanye na Wikipedia
UBuhinzi

Mu Rwanda, urwego rw’ubuhinzi rukorwamo n’abaturage bangana na 70% mu gihe urubyiruko rurimo rugera kuri 61.7%. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko nibura mu Rwanda habarurwa abahinzi miliyoni 9,7.[1]

Urubyiruko mu buhinzi

URUBYIRUKO MU BUHINZI[hindura | hindura inkomoko]

Abahinzi

Urubyiruko 60 rwo mu Turere twa Musanze na Burera rwatangiye guhugurwa ku gukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto n’ubworozi bw’amafi mu buryo bugezweho hagamijwe kwihaza mu biribwa no kwiteza imbere.Mu Rwanda, urwego rw’ubuhinzi rukorwamo n’abaturage bangana na 70% mu gihe urubyiruko rurimo rugera kuri 61.7 %. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko nibura mu Rwanda habarurwa abahinzi miliyoni 9,7. Muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Irindwi, u Rwanda rwiyemeje kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi bigakorwa mu buryo bugezweho hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego urubyiruko rwo mu Majyaruguru rwatangiye guhugurwa ku buryo rwakunguka ubumenyi burushijeho mu gukora ubuhinzi n’ubworozi. Aya mahugurwa y’amezi atandatu yateguwe n’Umuryango utari uwa Leta wita ku Iterambere ry’Icyaro (Rural Development Initiative, RDI) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’amatungo (UR/CAVM Busogo Campus) na Rwanda TVET Board ku nkunga ya SDF.[1]

Ibikorwa[hindura | hindura inkomoko]

Ubuhinzi bwimboga

Hagamijwe gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’igihembwe cy’ihinga, C2021, Ihuriro ry’ abafatanyabikorwa bagira aho bahurira n’Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, basuye abahinzi bahinga imboga n’imbuto. iki gikorwa, cyatangiye hasurwa abahinzi Koperatie y’abahinzi b’inanasi, mu Murenge wa Gashari. Uretse ubunini bw’uyu murima w’inanasi ufite ubuso ba 2 ha, umusaruro ukomokamo ufite uburyohe kamere kuko aba bahinzi bigishijwe uburyo kamere kandi buteye imbere bwo kwita kuri ibi bihingwa ku buryo bagira inanasi nini iiryoshye cyane kandi isa neza.

Mu kagari ka Gisiza, Umurenge wa Rugabano naho, abaturage bahinga imboga, bakoze amatsinda atuma banoza ubu buhinzi. Ku buryo n’ubwi iki ari igihe cy’izuba, bafite umusaruro ushimishije uri mu mirima. Hasuwe kandi Umufatanyabikorwa SAIP ufasha mu guteza imbere ubuhinzi bw’imbo n’imbuto mu Murenge wa Rubengera. Bajabakristo bakorera ibikorwa by’Ubuhinzi mu Murenge wa Rubengera Hasuwe kandi Esperance, mu Murenge wa Gishyita, GHH mu Murenge wa Bwisyura na Hortinvest ifasha abahinzi mu mirenge ya Murundi, Rubengera, Gishyita na Gitesi. Ubu hinzi bw’imboga n’imbuto ni inkingi y’iterambere ku bayobotse ubu buhinzi. Uretse kuba ari n’uburyo butaziguye mu kugeza umuturage ku mirire ikungahaye ku byo umubiri ukeneye byose, ni isooko y’amfaranga, kuko ibituruka muri ubu buhinzi bikenerwa n’isoko rigari, rigizwe n’amasoka ari mu karere, amahoteli ahiganje ndetse no hanze y’Akarere.[2][3]

Imbuto

UMUSHINGA W'IMBUTO[hindura | hindura inkomoko]

Umushinga uteza imbere ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo w’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV-HORTINVEST), uvuga ko abahinga banacuruza ibyo bihingwa babuze inkunga kubera kutamenya imicungire y’imishinga yabo. Uyu mushinga w’Abaholandi uvuga ko uteganya gufasha abahinzi bihumbi 45 b’imboga, imbuto n’indabo mu gihugu, kugira ngo babashe gutanga umusaruro uhagije amasoko y’u Rwanda ukanoherezwa mu mahanga. Mu mwaka ushize wa 2019, u Rwanda rwohereje mu mahanga imboga, imbuto n’indabo bifite agaciro ka miliyoni 27 z’Amadolari ya Amerika (ararenga amanyarwanda miliyari 26).SNV ikavuga ko izafasha kongera uwo musaruro ukagera kuri miliyoni 130 z’amadolari (hafi miliyari 130 Frw) muri 2024, azaba avuye ku mboga, imbuto n’indabo byoherezwa mu mahanga buri mwaka.[4]

UBUSHAKASHATSI[hindura | hindura inkomoko]

Meya w’Umujyi wa Kigali nka hamwe mu hakorewe ubushakashatsi, Rubingisa Pudence, yavuze ko hakenewe ubushake bw’inzego za Leta, abo bacuruzi bagafashwa mu kubona amasoko bakava ku mihanda. Ikindi bakoroherezwa mu bucuruzi ariko abasaba ko na bo bagira umuco wo kwishakamo ibisubizo no kwizigamira mu rwego rwo kurushaho gutungwa n’ibyo bakora.Ubu bushakashatsi bwakozwe hagati y’ukwezi kwa Kamena na Kanama uyu mwaka bugamije kugaragaza ibibazo ubuhinzi n’ubucuruzi by’imbuto n’imboga buhura na byo mu bice by’Umujyi. Bwakorewe mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rubavu na Rwamagana ariko ishyirwa mu bikorwa rizaba mu Rwanda hose. muyobozi mu Kigo gishinzwe ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze LODA, Pascal Ngendahimana yagaragaje ko kuri ubu abacuruzi b’imboga batari bakwiye kwicara gusa. Yabagaragarije ko hari gahunda ya Leta yo gufasha abagore n’urubyiruko kwiteza imbere aho bahabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi cyane ingana na 2%.[5]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-ruri-gutyarizwa-ubumenyi-mu-gukora-ubuhinzi-bw-imboga-n-imbuto-n
  2. https://kiny.taarifa.rw/ubuhinzi-bw-imboga-nimbuto-bugamije-isoko-mpuzamahanga-bugiye-kongererwa-agaciro/
  3. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/ubuhinzi-bw-imbuto-u-rwanda-rufatanyije-na-isiraheli-buzagabanya-izatumizwaga-hanze
  4. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/ikigo-cy-abaholandi-kirimo-kwigisha-abahinzi-b-imboga-n-imbuto-uburyo-bakwishimirwa-n-abaterankunga
  5. https://igihe.com/ubukungu/article/hakenewe-asaga-miliyoni-720-frw-kuzamura-ubuhinzi-bw-imbuto-n-imboga