Urubyiruko Mu Ubuhinzi

Kubijyanye na Wikipedia
Igiti

Uruhare rw'Urubyiruko Mu Ubuhinzi[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka 2021 Ikigo cy’urubyiruko gikora iyamamazabuhinzi mu Rwanda YEAN (Youth Engagement in Agriculture Network), ku bufatanye na Mastercard Foundation basabye urubyiruko gushora imari mu buhinzi buteye imbere.[1]

Ibyo Wamenya k'Urubyiruko mu buhinzi[hindura | hindura inkomoko]

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba,yavuze ko atumva ukuntu hakiri urubyiruko rudafite imirimo kandi ubuhinzi bw’icyayi ari isoko y’amafaranga, itabyazwa umusaruro uko bikwiye.Yavuzeko usanga nk’uruganda rumwe rukoresha abantu 5000 ku kwezi, urumva ushyizemo n’imiryango batunze ni abantu benshi bafatika ku buryo twifuza kongera ubuhinzi bw’icyayi mu Ntara yabo, tukongera n’abakozi bakoramo, ariko kandi tukanongera umusaruro kuri hegitari kuko tugifite amahirwe yo kuzamura uwo musaruro.Icyakora, uruhare rw’urubyiruko rw’uRwanda mu bikorwa by’ubuhinzi no gutunganya umusaruro bisa nk’aho bikiri hasi.[2]Mu Rwanda haboneka umusaruro wa kawa uri hagati ya toni ibihumbi 16 n’ibihumbi 21 ku mwaka, zihingwa ku buso bungana na hegitari ibihumbi 42.[3]Ubuhinzi kandi butanga akazi ku bajya kungana na bibiri bya gatatu by’abaturage bose bageze igihe cyo gukora.Kuri ubu Intara y’Iburengerazuba ihinga kuri hegitari zikabakaba 16,158, ku musaruro mpuzandengo wa toni 6 n’ibiro 600 by’amababi kuri hegitari.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwahamagariwe-gushora-mu-buhinzi-buteye-imbere-burimo-n-ubudakoresha
  2. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-urubyiruko-rweretswe-amahirwe-y-ishoramari-mu-buhinzi-bw-icyayi
  3. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/ubuke-bw-urubyiruko-mu-buhinzi-bwa-kawa-butuma-umusaruro-utiyongera
  4. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-urubyiruko-rweretswe-amahirwe-y-ishoramari-mu-buhinzi-bw-icyayi