Jump to content

Phil Peter

Kubijyanye na Wikipedia

Nzeyimana philbert ni umugabo w'umunyarwanda wamamaye cyane mugisata cy'imyidagaduro kwizina rya Dj Phil Peter kuva mumwaka wa 2011. Uyumugabo yatangiye nkumunyamakuru, nyuma yinjira mu umwuga w'ubushyushyarugamba "MC" Nyuma yinjira mu kuvangavanga imiziki "DJ".

Nzeyimana Philbert uzwi cyane kwizina rya Dj pil Peter amashuri abanza yayize mubigo bigiye bitandukanye aho ayisumbuye ya yasoreje mu ikigo cya G. S GAHINI mu karere ka Kayonza aho yakuye amanota meshi mu ishami ry'ibijyanye na siyansi mu gace k'ibinyabuzima "Biology" / n'ubutabire "Chemistry". Amanota yabonye akaba yaramuhesheje amahirwe mu bambere yo kwerekeza muri kaminuza nkuru y'u Rwanda,maze yiga ibijyanye n'ubuvuzi "Allied Health Science " hari mumwaka wa 2008 asoza mu mwaka wa 2013.

N'ubwo yize ibyo byose inyota n'umuriro udasize n'umuhamagaro wo gukora ibijyanye n'itangazamakuru rijyanye n'imyidagaduro byatumye muri 2011 yinjira mu itangazamakuru ahera mu "ISANGO STAR" Aho yahakoreye imyaka ikabakaba 8 ahava yerekeza ku "ISIBO TV" Muri 2020.[1]

Uyu muhanzi akaba numu Dj abifatanyije n'ubunyamakuru indirimbo ye yakoranye numuhanzikazi nyarwanda uzwi kwizira rya Marina yitwa "Bimpame" yakoze amateka mu Rwanda aho yanyujijwe kuri televisiyo ikomeye cyane muri Afurika bita "Trace Africa"[2]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/105313/amateka-arambuye-ya-phil-peter-watangiye-umushinga-uzahuza-abahanzi-babanyafurika-105313.html
  2. https://yegob.rw/indirimbo-ya-phil-peter-na-marina-yanditse-amateka-atarabaho-mu-muziki-nyarwanda/