Paul Kagame

From Wikipedia
Jump to navigation Jump to search
Paul Kagame (2018)

Paul Kagame ni Perezida wa 5 wa Repubulika y'u Rwanda kuva 2000. Paul Kagame yavukiye ku wa 23 Ukwakira 1957 hafi y'umujyi wa Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda. Ubu aho yavukiye hitwa Umudugudu wa Buhoro. Mbere y'umunsi wo kwibohoza muri 1994, Kagame yari Jenerari Majoro n'umuyobozi w'inyeshyamba za RPA-Inkotanyi. Mbere y'aho, yarwanyije kumwe na perezida w'Ubugande, Yoweri Museveni, muri NRA. Yakoze akazi muri guverinoma y'u Bugande kuva aho NRA yabohoje Kampala muri 1986 kugeza 1990. Yari inshuti nyanshuti ya Jenerari Majoro Fred Rwigema Gisa wari umuyobozi wa FPR Inkotanyi akaba ari nawe watangije urugamba ryo kubohoza u Rwanda. Ubu abanyarwanda bakaba barifuzaga ko yakomeza kubayobora nyuma ya 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye yarojyeye yiyamamaza mada 3, muri 2018 atsinda amatora binyuze mumucyo aho izarajyira muri 2023