Nkusi Arthur

Kubijyanye na Wikipedia

Nkusi Arthur ni umugabo wumunyarwanda akaba ari umunyarwenya wakunzwe nabataribake hano mu Rwanda ndetse n'imahanga. Uyu mugabo yavutse tariki 22 Mutarama 1990,ni mwene Mpazimaka Jones Kennedy na Kibuuka Herriet akaba avuka mumuryango w'abana 6.kuri ubu uyu musore yamaze kurushinga na Miss Mutoni Fiona Naringwa.[1]

AMATEKA AMURANGA[hindura | hindura inkomoko]

Nkusi Arthur akomoka mumuryango w'ibyamamare uhereye kuri se umubyara Mpazimaka Kennedy wa menyekanye mu ikinamico na sinema ndetse no gusobanura filime mu Kinyarwanda.ndetse na mukuruwe Sintex umaze kwiyegurira imitima yabeshi mu Rwanda.

Uyumusore ubundi yizihiza isabukuru ye yamavuko ishuro ebyeri mu mwaka.ubundi yavutse tariki 22 Mutarama 1990 ariko mugihe papa we yuzuzaga ama fishi yaribeshye yandika 22 Nyakanga 1990.kuberako nawe ariko yakomeje kujya ayuzuza ahantu heshi hatandukanye byatumye abashuti biwe bayizihiza kwiyo tariki nawe arabereka ubwo akaba ayizihiza kabiri mu mwaka[2]

Uyu mugabo wakunzwe nabatari bake [3]yakoraga kuri radiyo yarikunzwe cyane mu Rwanda yitwa "KISS FM"gusa mu ijoro ryo kuwakane tariki 23 Ukoboza 2021 nibwo yaje gutangaza kumbuga nkoranyambaga ziwe ko atakiri gukorera kurino radiyo ya "KISS FM" [4]ibitarishimiwe nabakunze gusa nawe nago yaraziko harigihe kizagera akaba atakibarizwa kwiyo radiyo.[5]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukundo-rukomeje-kuvuza-ubuhuha-hagati-ya-arthur-nkusi-na-fiona-amafoto
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/108600/amateka-yubuzima-bwa-nkusi-arthur-warushinze-na-miss-muthoni-fiona-amafoto-108600.html
  3. https://www.teradignews.rw/tag/arthur-nkusi/
  4. https://bwiza.com/?Umunyamakuru-Nkusi-Arthur-Rutura-ntabwo-azongera-kumvikana-kuri-Kiss-FM
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/112881/nkusi-arthur-yasezeye-kuri-kiss-fm-112881.html