Muhongayire Jacqueline

Kubijyanye na Wikipedia

Muhongayire Jacqueline

Muhongayire yavutse kuwa 28 Kanama 1961, yari umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2012. Yagizwe ushinze ibikorwa by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa kane 11 Nyakanga 2013.[1]

Amashuri[hindura | hindura inkomoko]

Muhongayire afite impamyabumenyi ya kaminuza mu icungamari, ndetse n’impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye no gucunga imishinga.,Yize kandi ibijyanye na politiki n’ububanyi n’amahanga muri Kaminuza ya Free University y’i Buruseli mu Bubiligi.[2]

Umwuga[hindura | hindura inkomoko]

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2013, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Muhongayire Jacqueline Minisitiri ushinze ibikorwa by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Muhongayire asimbuye Mukaruriza Monique wayoboraga iyi Minisiteri kuva yajyaho. Muhongayire yari umwe mu badepite bahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2012, aho yaje gutorerwa manda ya kabiri ikaba yari kuzarangira muri 2017 aho yari afite icyicaro Arusha muri Tanzania. yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imyaka igera kuri 12 mbere yo kujya muri Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ndetse yagiye anashyirwa mu myanya ikomeye, kuko mu mwaka w’1995 yari umwe mu bagore 12 bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho mu Rwanda. Icyo gihe yari igizwe n’abadepite 70. Muhongayire, mbere y’uko ajya mu Nteko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.yabaye muri Forumu Nyarwanda y’abagore bari mu Inteko Ishinga Amategeko,[3]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-25. Retrieved 2021-11-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-25. Retrieved 2021-11-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-25. Retrieved 2021-11-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)