Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
RwandaParliament

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagiyeho nyuma y’ibihe by’inzibacyuho, binyuze mu matora yabaye ku itariki ya 29 Nzeri kugeza tariki ya 2 Ukwakira 2003. Yatangiye imirimo yayo ku itariki 10 Ukwakira 2003, nyuma y’irahira ry’abagize imitwe yombi.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’Imitwe ibiri : Umutwe w’Abadepite na Sena.

Umutwe w’Abadepite ugizwe n’Abadepite 80 bakomoka aha hakurikira :

  1. Abadepite 53 batowe ku rwego rw’Igihugu ;
  2. Makumyabiri na bane (24) b’abagore batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu;
  3. Abadepite 2 batowe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ;
  4. Umudepite 1 watowe n’impuzamashyirahamwe y’abantu bafite ubumuga.

Amakomisiyo[hindura | hindura inkomoko]

  1. Komisiyo ya Politiki uburinganire
  2. Komisiyo y’Ubukungu na
  3. Komisiyo y’Ubumenyi, Uburezi, Umuco n’Urubyiruko
  4. Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
  5. Komisiyo y’IImibereho y’Abaturage
  6. Komisiyo y’Umutekano no kurengera Ubusugire bw’Igihugu
  7. Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu
  8. Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu
  9. Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije
  10. Komisiyo y’Umuryango, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore
  11. Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage
  12. Komite ishinzwe imyitwarire n’imyifatire y’Abadepite no guku

Amateka y'Inteko[hindura | hindura inkomoko]

Urugamba rwoguhagarika Genocide

Mu gihe u Rwanda rwiteguye amatora y’abadepite agiye kuba kuwa mbere tariki ya 16 Nzeri 2013, amwe mu mateka y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ntajya avugwaho cyane. Aya ni amwe mu mateka twabakusanyirije yaranze iyi nteko muri rusange kuva yabaho kugeza ubu.

Mbere y’umwaduko w’abakoloni, u Rwanda rwagiraga umuco utaragiraga inyandiko, ni ukuvuga ko amateka (amategeko) yafatwaga mu mutwe cyangwa akagirwa akamenyero. Muri icyo gihe nta mategeko yabagaho, ahubwo habagaho amateka yacibwaga (...)

Mu gihe u Rwanda rwiteguye amatora y’abadepite agiye kuba kuwa mbere tariki ya 16 Nzeri 2013, amwe mu mateka y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ntajya avugwaho cyane. Aya ni amwe mu mateka twabakusanyirije yaranze iyi nteko muri rusange kuva yabaho kugeza ubu.

Mbere y’umwaduko w’abakoloni, u Rwanda rwagiraga umuco utaragiraga inyandiko, ni ukuvuga ko amateka (amategeko) yafatwaga mu mutwe cyangwa akagirwa akamenyero. Muri icyo gihe nta mategeko yabagaho, ahubwo habagaho amateka yacibwaga n’umwami; bakagira bati “Umwami yaciye iteka”.

Ingoro Ishinga Amategeko yo mu Rwanda

Amenshi mu mateka yacibwaga, yabaga agendeye ku mitegekere y’umwami wabaga yimye ingoma. Yashoboraga kugirwa inama n’abamwegereye cyangwa abiru, ariko ikigaragara ni uko nta nama yabagaho ngo igiye kwiga ku itegeko ryashyirwaho.

Mu gihe u Rwanda rwahabwaga u Bubiligi ngo burugeze ku bwigenge (Tutelle), rwahise rugendera ku mategeko y’Ababiligi; amwe na mwe yagezwaga mu Rwanda agahindurwa bijyanye n’imibereho n’umuco by’Abanyarwanda, mu gihe hari n’andi yagumaga uko yaje bitewe n’umuyobozi cyangwa umu-administrateur wabaga ariho.

Mu myaka ya 1960 nibwo habaye impinduka mu Rwanda; hajyiyeho Akanama k’igihugu k’u Rwanda na Guverinoma y’agateganyo ku itariki ya 26 Ukwakira 1960. Guverinoma y’U Rwanda ya mbere mu mateka yarwo ikimara gushyirwaho nibwo hahise hategurwa amatora y’abagize inteko ishinga amategeko.

Ku itariki ya 7 Ukuboza 1960 nibwo hafashwe icyemezo ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izagirwa n’umutwe umwe ikitwa “Assemblée Legistrative”.

Ku itariki ya 28 Mutarama 1961 nibwo Inteko Ishinga Amategeko yatoye Perezida wa republika, nawe wari ubaye uw’intango mu mateka y’urwa Gasabo.

Ku itariki ya 30 Nyakanga 1961 ya Nteko yitwaga Assemblée Legistrative yahinduye izina, maze yitwa Assemblée Nationale.

Kugeza ubwo iyo nteko yaseswaga ku 5 Nyakanga 1973 ubwo Habyarimana yakoraga kudeta (Coup d’Etat), agahirika Kayibanda, U Rwanda rwari rumaze kugira inteko 3 zari zaratowe ku itariki ya 25 Nzeri 1961, itariki ya 3 Ukwakira 1965 no ku itariki ya 28 Nzeri 1969.

Ubwo hakorwaga amatora ya mbere ku itariki ya 25 Nzeri 1961 mu nteko harimo imyanya 44.

Icyo gihe iyo myanya ikaba yari irimo amashyaka ya Parmehutu ryari rifite imyanya 35, UNAR ifite imyanya 7 na APROSOMA yari ifite imyanya 2.

Naho Inteko Ishinga Amategeko yari yaje gutorwa ku itariki ya 3 Ukwakira 1965, yo ikaba yari irimo imyanya 47 kandi bose ari aba Parmehutu gusa ari naryo ryonyine ryari ryatanze abakandida. Uwo mubare w’abari bagize Inteko Ishinga amategeko ni nawo wagumyeho ku nshuro ya 3 haba amatora mu 1969.

Andi matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagombaga kuba mu 1973, ariko kubera umwuka mubi wa politiki wariho icyo gihe, ntabwo yabaye. Ni nabwo muri uwo mwuka habayemo kudeta ku itariki ya 5 Nyakanga 1973.

Juvénal Habyarimana yafashe ubutegetsi ahirika Grégoire Kayibanda.

Iyo kudeta yakurikiwe n’ihagarikwa ry’inzego zose n’iseswa ry’Inteko Ishinga Amategeko ari nabwo havukaga Republika ya kabiri.

Iyo republika ya kabiri niyo yashyizeho ikiswe Inama y’igihugu y’amajyambere “Conseil National de Development (CND)“ iyo yo ikaba icyo gihe yari igizwe n’abadepite 64 batowe mu matora yo ku itariki ya 18 Ukuboza 1981 bagatangira imirimo yabo ku itariki ya 8 Mutarama 1982.

Inama y’igihugu y’amajyambere cyangwa se Inteko yatowe ku itariki ya 26 Ukuboza 1983 igatangira imirimo yayo ku itariki ya 8 Mutarama 1984, yo yarimo abadepite 70. Icyo gihe Itegeko Nshinga ryagennye manda y’imyaka 5 ari nayo yagendeweho n’Inteko yatowe ku 26 Ukuboza 1988 igatangira imirimo yayo ku 8 Mutarama 1989. Icyo twabibutsa ni uko abari bagize CND (Inama y’igihugu y’amajyambere) bose baturukaga mu ishyaka rimwe rukumbi rya MRND.

Itegeko Nshinga rya mbere ry’u Rwanda ryashyizweho ku itariki ya 28 Mutarama 1961, ryaje gusimbuzwa ku itariki ya 24 Ugushyingo 1962. Kuva ryashyirwaho, Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryagiye rihindurwa inshuro nyinshi ku mpamvu zitandukanye. Kugeza mu 1978 ryari rimaze guhindurwa inshuro zigera kuri eshanu: nko ku itariki ya 12 Kamena 1962, ku itariki ya 18 Gicurasi 1973 no ku itariki ya 20 Ukuboza 1978.

Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho[hindura | hindura inkomoko]

Ni imwe mu nzego nkuru z’igihugu zateganyijwe n’amasezerano y’Arusha yashyizweho umukono ku itariki ya 4 Kanama 1993 hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ishyaka rya FPR- Inkotanyi.

Ayo masezerano akaba yarahaye iyo Nteko Ishinga Amategeko inshingano zikurikira:

 Gushyiraho amategeko

 Kumenya no kungenzura ibikorwa bya Guverinoma

Inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho yashyizweho ku itariki ya 25 Ugushyingo 1994, irangira muri Kanama 2003.

Inteko y’inzibacyuho ijyaho nyuma ya jenocide ikaba icyo gihe nta bakozi nta n’ibikoresho bihagije yari ifite; byose byari ugushakisha kuko n’ingoro yakoreragamo yari yarasenyutse.

Iyi Nteko yashyizweho hagendeye ku masezerano y’Arusha nk’uko yujujwe ku bireba Inteko Ishinga Amategeko n’itangazo rya FPR Inkotanyi ryo ku itariki ya 17 Nyakanga 1994, hamwe n’amasezerano yo ku itariki ya 25 Ugushyingo 1994 hagati y’imitwe ya politiki ya FRP, MDR, PDC, PSD, PDI, PSR, PL na UDPR yerekeye ishyirwaho ry’inzego z’ubutegetsi z’iguhugu.

Itangira, Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho yari igizwe n’abadepite 70 baturuka mu mashyaka ya politiki 8 ataragize uruhare muri genocide yakorewe Abatutsi. Harimo kandi n’abadepite 6 bahagarariye ingabo z’igihugu.

Hakurikijwe ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo kuwa 10 Ugushyingo 2000, umubare w’abadepite waje kwiyongera ugera kuri 74 bitewe n’abadepite 4 bongewemo: 2 bahagarariye urubyiruko na 2 bahagarariye abari n’abategarugori.

Ikijyaho Inteko Ishinga amategeko ikaba yarashyizeho amategeko ahanini yari ajyanye n’igihe igihugu cyarimo cyane cyane agamije kugisana mu buryo bwose: urwego rw’ubukungu, imibereho y’abaturage, politiki, ubutabera n’ibindi.

Naho ibirebana no kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma, ibyo bikorwa byatangiye mu 1997 cyane cyane ko n’amategeko abigenga yagoranye gushyirwaho. Bikaba byarasabye ko abahagarariye Inteko Ishinga Amategeko n’abahagarariye guverinoma bahura kenshi kugira ngo bashobore kumvikana ku ngingo zimwe na zimwe batabonaga kimwe.

Itegeko ngenga rigena uburyo Inteko Ishinga Amategeko igomba kumenya ikanagenzura imikorere ya guverinoma ryatangajwe ku itariki ya 14 Mata 1997 na Prezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 6-d y’amasezerano y’Arusha, mu gice cyerekeye igabana ry’ubutegetsi.

Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho kandi yari ifite inshingano zo gutora bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’imirimo ya Leta. Ni muri urwo rwego batoye Perezida Paul Kagame bafatanije n’abagize guverinoma ku itariki ya 17 Mata 2000, banatora abandi bayobozi banyuranye barimo Perezida na visi Perezida b’urukiko rw’ikirenga, abakomiseri mu makomisiyo y’igihugu n’abandi.

Ku birebana n’imiterere y’Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho, icyo gihe yari igizwe n’inzego 5 z’ingenzi, arizo:

 Inteko rusange

 Biro y’inteko

 Inama y’abaperezida b’amakomisiyo

 Amakomisiyo ahoraho

 Urwego rw’abakozi

Mu gihe cy’inzibacyuho Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho yakoreraga mu bihembwe 3. Buri gihembwe cyagombaga kumara amezi 3 n’ukwezi kw’ikiruhuko. Ariko byagaragaye kenshi ko ibyo biruhuko byajyiye bikoreshwa hatumizwa ibihembwe bidasanzwe kubera imirimo myinshi ijyanye cyane cyane no gutora amategeko.

Kuva mu 1994 kugera 2000 umwaka w’Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho watangiraga ku itariki 12 Ukuboza bihereye ku itariki yateraniyeho bwa mbere mu gihembwe gisanzwe mu mwaka 1994.

Ariko kugira ngo gahunda z’ibihembwe by’inzibacyuho zihuzwe n’izindi gahunda z’igihugu, itangira ry’umwaka w’Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho ryaje kwimurirwa ku itariki ya 15 Mutarama, kandi rikanayoborwa na Perezida wa Republika uboneraho no kugeza ku baturarwanda ubutumwa bujyanye na gahunda z’igihugu z’uwo mwaka.

Inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho yabayeho kugeza ubwo hajyagaho Inteko noneho yari imaze gutorwa hagendeye ku Itegeko Nshinga rya Republika y’u Rwanda kuva mu 1994. Iri tegeko nshinga rikaba ryari ryatowe ku itariki ya 23 Gicurasi 2003 mu matora rusange y’Abanyarwanda bose rikanashyirwaho umukono na Perezida wa Republika ku itariki ya 4 Kanama, ari nabwo ryatangiriraga gukurikizwa.

Inteko Ishinga amategeko nshya yari imaze gushyirwaho n’Itegeko Nshinga yo noneho ikaba yari itandukanye n’izindi nteko zose U Rwanda rwagize, kuko yo yaje igizwe n’imitwe 2 nk’uko byateganywaga muri iryo tegeko nshinga: Hari umutwe w’abadepite n’umutwe w’Abasenateri. Iyi mitwe yombi ikaba ari nayo ikigize Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda kugeza ubu. Muri uwo mwaka wa 2003 nibwo bwa mbere mu mateka u Rwanda rwari rugize Inteko Ishinga amategeko igizwe n’imitwe ibiri.

Ibihe u Rwanda rwabayeho nta Nteko Ishinga Amategeko rufite[hindura | hindura inkomoko]

Kugeza ubu mu Rwanda habaye ibihe bibiri igihugu cyamaze kitaragira Inteko Ishinga amategeko. Inshuro ya mbere yabaye ubwo Habyarimana yakoraga kudeta, maze ahagarika inzego zose zariho kuva ubwo yayikoraga ku itariki ya 5 Nyakanga 1973 kugeza mu 1982, icyo gihe cyose kingana n’imyaka 9 u Rwanda rukaba rwarabagaho nta Nteko Ishinga Amategeko rufite.

Inshuro ya kabiri yabaye kuva tariki 17 Nyakanga 1994 kugeza ku itariki ya 12 Ukuboza muri uwo mwaka n’ubundi.

Kubera iki abantu bakunze kwita Ingoro y’Inteko Ishinga amategeko CND?[hindura | hindura inkomoko]

Nk’uko twabibonye hejuru, mu 1981 Habyarimana yashyizeho Inama y’Igihugu y’Amajyambere, mu gifaransa ikaba Conseil National de Development, mu magambo ahinnye CND. Inama y’Igihugu y’Amajyambere yakoraga nk’Inteko ishinga amategeko.

CND yakoreraga mu nyubako Urukiko rw’ikirenga na Ministeri y’Ubutabera bikoreramo ubu. Icyo gihe hitwaga Palais de Jeunesse. Urukiko rw’ikirenga rwo icyo gihe ntirwabagaho.

Ingoro y’Inteko Ishinga amategeko yatangiye kubakwa mu 1980, yuzura mu 1989 ari nabwo yatashwe ku mugaragaro; gusa Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bo binjiye gukorera muri iyi ngoro mu ntango za 1990. Ubwo ako kanama CND kimukiraga muri iyi ngoro nibwo rero abantu bakomeje kuhita muri CDN.

Jenoside yakorewe abatutsi 1994 igitangira, ingoro y’Inteko ishinga amategeko yarasenywe. Icyo gihe ingabo za guverinoma ariko cyane cyane abasirikare bari bashinzwe kurinda Perezida Habyarumana bayimisheho ibisasu bya rutura byaturukaga ahanini muri Camp GP (Ikigo cy’abasirikare barinda Perezida).

Iyi ngoro ikaba yararaswaga kuko yari icumbikiye ingabo za FPR Inkotanyi n’abanyapolitiki bahagarariye uwo mutwe bari baraje mu Rwanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’Arusha yasinyirwaga Arusha muri Tanzaniya.

Kubera ko iyi ngoro yari yangiritse cyane, nyuma ya jenoside Inteko ntiyashoboye kubona aho ikorera byoroshye. Abadepite gusa nibo bakoreraga mu cyumba cy’inteko rusange yabo no mu biro bimwe na bimwe mu gihe iyi ngoro yarimo isanwa.

Sena ikimara kujyaho mu 2003 yabanje gukorera mu nyubako ya Telecom ku Kacyiru kuko Ingoro y’Inteko nyirizina yari ikirimo gusanwa. Sena ikaba yarinjiyemo mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko mu 2005, nyuma y’isanwa ryagoranye.

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]