Jump to content

Miss Simbi Fanique

Kubijyanye na Wikipedia

Umuhoza Simbi Fanique niyo mazina ye nyakuri uyu mukobwa ukiri muto yitabiriye amaruhanwa yo kuba nyaminga

mu Rwanda mumwaka wa 2017 nubwo bitamuhiriye gusa ni umwe mubakobwa bamenyekanye cyane icyo gihe kubera

gusetsa kubyina n'utundi twinshi yagiye akorera mu mwiherero wabo bose bateranye Inyamata

Miss Umuhoza Simbi Fanique

[hindura | hindura inkomoko]

Umuhoza Simbi Fanique ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyaminga wu Rwanda 2017[1]

yegukana ikamba ry'igisonga cya kane 4

Umuhoza Simbi Fanique yari afite umushinga mwiza wo kwita ku babana n 'ubumuga mu Rwanda ndetse no nhanze yarwo

kandi akanabakorera ubuvugizi kuho batabasha kwigerera[2]

Miss Umuhoza wegukanye ikamba ry'igisonga cya 4 mu marushanwa ya miss Rwanda 2017 kandi numwe mu bakobwa[3]

babashije gushyira imishinga yabo mubikorwa kugihe kuko ku itariki 25 Werurwe 2017 yifatanyije nabafite ubumuga

mu gutangiza Championa yitwaga Rwanda Amputee Football yaberaga i Kigali kimisagara[4]

Bivugwa ko muri bootcamp aho abakobwa baba bari guharanira ikamba rya Nyampinga uhiga abandi mu bwiza no mu bwenjye

mu Rwanda haberamo ukugaragaza impano zabo zitandukanye ndetse nuburyo babana hagati yabo kandi hagaragaramo udushya

twinshi dutandukanye ubwo bivugwa ko Miss Isimbi ari umwe mubakobwa bari bazwiho udushya no gusetsa abandi cyane muri boot camp

  1. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-simbi-fanique-yaba-aheruka-kugira-amanota-angahe-mu-kizamini-cya-leta-ese
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/74481/isimbi-fanique-ushyigikiye-abafite-ubumuga-yifatanyije-n-aba-74481.html
  3. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-simbi-fanique-yaba-aheruka-kugira-amanota-angahe-mu-kizamini-cya-leta-ese
  4. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/miss-simbi-fanique-abimburiye-abandi-guhigura-ibyo-bahize