Makanyaga Abdul

Kubijyanye na Wikipedia

Makanyaga Abdul ni umuhanzi n’umucuranzi w'umunyarwanda, akaba afite amateka akungahaye mu muziki w’u Rwanda dore ko afite indirimbo nyinshi zakunzwe kuva kera zimenyerewe ku izina ry’ibisope[1]

Ubuzima Bwite[hindura | hindura inkomoko]

Makanyaga Abdul yavutse mu mwaka wa 1947, arubatse afite umugore n’abana 7, abakobwa 4 n’abahungu 3. yavukiye mu karere ka Huye mu mujyi i Ngoma.[1]

Amashuri yize[hindura | hindura inkomoko]

yatangiriye kwiga i Burundi amashuri y’incuke n’abanza kugeza mu wa kabiri yaje mu Rwanda akomereza amashuri ye mu karere ka Rulindo, yigira kuri kiliziya y’i Rutongo, ahigira mu mwaka wa 3 n’uwa 4 hanyuma njya i Mugambazi ahigira uwa 5 n’uwa 6.

mu mwaka w'1959 iwabo bimukiye mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge ahita atangira aamashuri yisumbuye muri Ecole Technique ya Kicukiro.[1]

Urugendo rwe mu muziki[hindura | hindura inkomoko]

Yatangiye umwuga wo gucuranga no kuririmba ahagana mu 1967, aririmba muri Orchestres zitandukanye zo mu Rwanda zirimo Abamararungu, Inkumburwa, Les Copins n’izindi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Makanyaga yifatanyije n’abandi bagenzi be bacurangaga muri Orchestres zitandukanye zari zitakiriho bashyiraho Itsinda ryitwa Irangira.[2]. mu mwaka w'1972 nibwo yashyize hanze bwa mbere indirimbo kuri radiyo, iyo ndirimbo yitwa ‘Roza sanga ababyeyi’ n’iyitwa ‘Urabeho Mariyana’ ariko iyo n’abantu ariko iyo yamenyekanyeho cyane yitwa ‘Rubanda ntibakakoshye’[3] .

Indi mirimo yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka w'1967, ubwo Makanyaga Abdul yari afite imyaka 20 y’amavuko, yakinnye mu ikipe y'umupira w'amaguru ya Kiyovu Sport ariko kubera imvune ntiyabasha gukurikira iyo nzira,atangitgira kwita kuri muzika kuko nayo yayikundaga.[2]

agize imyaka 22 yakoze muri camp Kigali[3]

guhera mu mwaka mu mwaka w'1997 yakoze muri ambasade y’abanyamerika mu gihe cyingana n'imyaka 16[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/amateka-ya-makanyaga-abdul-umaze-imyaka-hafi-50-mu-muziki
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/amateka-ya-makanyaga-abdul-umaze-imyaka-hafi-50-mu-muziki
  3. 3.0 3.1 3.2 https://umuryango.rw/ad-restricted/article/dore-byinshi-utari-uzi-kuri-makanyaga-abdul-wabaye-umukinnyi-wa-kiyovu-sport