MC Mahoniboni

Kubijyanye na Wikipedia

MC Mahoniboni ni izina rikomeye muri muzika nyarwanda ariko kugeza ubu ritacyumvikana muri muzika nyarwanda.[1]. Uyu ni umugabo wakoze amateka akomeye mu Rwanda aho yakundishije abanyarwanda ijyana ya "Hiphop".amazina ye yitwa Bienvenue Mahoro Ruhungande yavutse mu mwaka 1982 avuka mu muryango w'abakobwa babiri n'abahungu babiri.

AMATEKA[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu jyana ya "Hiphop" yatangiye gushyira hanze ibihangano bye mu mwaka 1997, mu mwaka 1999 yasohoye indirimbo ye yise "Malariya ni indwara y'icyorezo kandi yica" iyi ndirimbo yanakoreshejwe na minisiteri y'ubuzima muri gahunda yo kurwanya malariya mu mwaka 2000. Indirimbo zatumye arushaho kumenyekana mu Rwanda ni "Kubakizina,Twitabire imirimo" n'izindi nyishi[2].

Uyu mugabo mu mwaka 2009 yaje kwerekeza mu Buholande.

AMWE MU MAGAMBO YA MUVUZWEHO[hindura | hindura inkomoko]

Umuraperi Diplomate ahamyako mugenzi we MC Mahoniboni yakoze akazi gakomeye mugukundisha aba nha Rwanda ijyana ya Hiphop bityo akaba amufata nku mu raperi mwiza ukomeye u Rwanda rwagize mubihe bye . Diplomate avugako Mc Mahoniboni akwiye icyubahiro utabyemera ibyo ngo biramureba[3].

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/93739/mc-mahoniboni-mu-bahanzi-bakunzwe-mu-rwanda-bazimiriye-mu-mahanga-93739.html
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-24. Retrieved 2022-09-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/55951/mc-mahoniboni-akwiye-icyubahiro-ku-bw-ibikorwa-yakoze-abatabyemera-birabareba-diplomate-55951.html