Kuraguza

Kubijyanye na Wikipedia
Umuraguzi

mu Rwanda rwo hambere hahozeho umuco wo kuraguza cyaraziraga kikaziririzwa kugira icyo wakora

utabanje kubaza Imana zi Rwanda aribyo bitaga kuraguza ni umuco wari wigaruriye igice kinini cyabatuye

igihugu.

Uko kuragura byakorwaga[hindura | hindura inkomoko]

Kuragura byakorwaga muburyo butandukanye bitewe n'agace bagakoresha Umwishywa, Imbazi ndetse n'Amata aha byakorwaga iyo babaga barimo kuraguriza umugeni.

Umwishywa[hindura | hindura inkomoko]

Iwabo w'umuhungu boherezaga umukobwa ufite se na nyina, cyangwa mushiki w'umukwe, akajya

Guca umwishywa uturiye ibiti cyangwa ibihuhuru, Akawukiza.Intarizi. kirazira kandi kujya guca

Umwishywa wanyagiwe n'imvura uwo munsi.[1]

Imbazi[hindura | hindura inkomoko]

Uwo mukobwa waciye Umwishywa arongera agaca utubabi tw'imbazi, maze akadushyira mu mutemeri w'igikongote, (utagira ibara).akabizana akabishyira inyuma y'irembo. maze Imbazi akazihonda, agakamurira mu nkongoro y'isugi. impamvu yo kubiheza inyuma y'irembo ngo nuko baramutse babizanye imbere y'irembo umugeni ataraza ubukwe bwapfa. ngo byabaga bisuriye nabi umukwe ndetse kera ubukwe bwarapfaga maze akabirongoza undi mugeni[2]

Amata[hindura | hindura inkomoko]

Ku mbazi bakamiragaho amata y'inka y'isugi yonsa ikimasa kitwa Imana. udafite amata yashoboraga kurongoza Amarwa kuko amasaka ari makuru mubasangwabutaka.Amarwa yitwa ubuhoro bwabyawe n'ubutaka,umwishywa kandi atabonetse bashobora kurongoza Igikangara, ngo n'indacika ntacika iwabo.kuko igikangara ni gikuru mu Rwanda.cyazanywe na Gihanga ntigicika mu Rwanda, umupfakazi yaba umugabo cyangwa umugore, ntiyashyingiranwa umwana we atabanje kwereza uzaza kwakira umwishywa w'umwana kuko akenshi ariwe bakomeza kubana.[3]

U Rwnda rwo hambere[hindura | hindura inkomoko]

Inzu baraguriragamo

Muri rusange iyo wajyaga kuraguza wagombaga kujya kureba umupfumu, wafatwaga nk'umuhanuzi. ukamugezaho gahunda zawe zose utegenya gukora , ubundi akakuragurira akoresheje Inzuzi. Zakwera ukaba ufite amahirwe muri gahunda zawe cyangwa ibindi wagiye kuraguriza. zakwirabura ukaba rwose ntamahirwe ufite muri izo gahunda, kuburyo washoboraga no kuzireka. cyangwa se akagushakira insinzi, kugirango izo gahunda zawe zizagende neza nkuko ubishaka.[4]

Umuco n'iterambere[hindura | hindura inkomoko]

kugeza ubu mu Rwanda ndetse n'ahandi mu bihugu by' Afurika umuco wo kuraguza urimo kugenda ukendera kuko iterambere

ryaje kandi abenshi mubaturage batuye muri ibyo bihugu bamenye gusenga kugiti cyabo ntago bakirukira mu kuraguza cyane ko

hadutse n'insengero nyinshi zitandukanye nazo zirimo abitwa abahanuzi twagereranya nabo kera twitaga abaragura cyangwa Abapfumu.

Ishakiro ry'inkuru[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://bangambiki.wordpress.com/category/kuraguza/
  2. https://ar.umuseke.rw/umuco-wo-kuraguza.hmtl
  3. https://www.facebook.com/MugangaRutangarwamaboko/posts/kuragura-kuraguza-sibya-none-ni-bikuru-irwanda-byarahoze-ndetse-byaremye-u-rwand/1837030309805989/
  4. https://ar.umuseke.rw/umuco-wo-kuraguza.hmtl