Jump to content

Abapfumu

Kubijyanye na Wikipedia
Umupfumu mu Rwanda

Mu muco n'amateka y'u Rwanda habagaho umuhango wo kuragura no kuraguza, ukaba umwihariko wakorwaga n'abareba kera bitaga "Abapfumu".

umupfumu cywangwa umuganga bo hambere
urusengero rwasimbuye abapfumu cg abareba kure

Ni umuhango wafatiye runini u Rwanda mugihe cyo hambere ariko ubu ugenda uteshwa agaciro uko abanyamadini bacengerwa n'umuco mushya w'imyemerere. Nubwo ibyo byabayeho ariko uko iminsi irushaho kugenda yicuma, usanga uwo muco urimo kugenda ugaruka ndetse ugasanga ari bwo ufitiwe inyota kuruta mu bihe byo hambere. Cyane cyane bigaragara mu bakiri bato ariko ugakorwa mu isura nshya kimwe no kuwita amazina mashya mu rwego rwo kuyobya uburari ngo hato batitwa abapagani bihambira ku mihango n’imigenzo ya kera kandi barakisitutse. Aha akaba ariho tugiye kurebera hamwe imiterere y’ubupfumu mu bihe byo hambere ndetse tuze no kunaga akajisho aho ubw’ubu buhagaze ugereranyije n’umwimerere bwahanganywe.

Kuragura

Ubupfumu no kuragura ni numuhango wafatiye igihugu cyu Rwanda akamaro kanini ariko nyuma y'umwaduko w'abazungu ugenda ucyendera

nyuma kuzana amadini muri Afurika ndetse no mu Rwanda[1]

Ubupfumu mugihe cyo Hambere

[Hindura | hindura inkomoko]
Imyambarire y'abapfumu

Kuraguza ni ibikorwaga byakorwaga n'Abanyarwanda mbere yo kugira icyo bakora cyose ngo bamenye niba bazagira insinzi kuragura no [2]kuraguza kw'abanyarwanda ntago kwari ukuyoba cyangwa se ibikorwa byubujiji nkuko benshi babikeka. ahubwo cyari igikorwa kigaragaza ko abanyarwanda biyitagaho. bifuza kumenya uko bahagaze ndetse no kumenya icyerekezo cyaho bakeneye kugera no kumenya ahazaza [3]h'igihugu cyabo.

Abapfumu ni bo babarwaga nk'abareba kure b'igihugu, ni bo bagombaga guhanuzwa, babaga bazwi mu gihugu. Ubupfumu bwari uburebakure no gupfumura ukageza ijisho aho iry'abandi ritagera.

Umwuga w'ubupfumu wari uw'ikirenga ku gihugu ku buryo abawukoragamo babaga bubashywe by'ikirenga kugeza no ku mwami nyirigihugu ku buryo hari n'abashakaga icyubahiro n'indonke bakaba bawiyitirira babihanirwaga ndetse bikomeye kugeza no ku gihano cy'urupfu.[4]

Abanyarwanda iyo bajyaga gukorwa icyo ari cyo cyose nki guhiga,kujya ku rugamba, gukora ubukwe cyangwa iyo bagiraga ikibazo kibakomereye bagombaga kubiraguza kugira ngo bamenye niba bizatungana cyangwa se niba bitazatungana birimo inzitizi, bakabamenyesha icyo bagomba gukora kugira ngo bizatungane ari byo bitaga guhambwa instinzi.[4]

Kuragura ni umuco w'uburebakure Abanyarwanda bose basangiye. Nta munyarwanda utari umurebakure ahubwo ijanisha ry'ubwo burebakure ni ryo ritangana. Umwe ashobora kugira 10%, undi akagira 40%, undi akaba afite 80%. Ufite ingano nini y'uburebakure , ni we ufata icyemezo cyo gutangaza ko ashobora kuragurira buri wese kandi bihanitse.[4]

Mu muhango wo kuraguza no kuragura hifashishwaga ibintu bitandukanye bitewe n'urwego umuntu arimo, icyo baraguriza n'ibindi.[4]

Ibyifashishwaga baragura[4]

[Hindura | hindura inkomoko]

Kuragura inka

[Hindura | hindura inkomoko]

Umwami ni we wenyine baraguriraga bakoresheje inka, impamvu ni uko inka zose zo mu gihuggu aba ari iz'umwami, umwami ni we wazanaga inka mu Rwanda, kuko ni yo zabaga icyorezo cyazirimbuye, yeguraga umuheto we akajya kuzinyaga amahanga, zigasubira mu Rwanda.[4]

Kuragura Inkoko

[Hindura | hindura inkomoko]

Yakoreshwaga mu kuraguriza umugeni, inkoko yakoreshwaga yabaga ari umushwi, yaba uw'isake cyangwa inkokokazi.[4]

Kuragura Intama

[Hindura | hindura inkomoko]

Yaragurizwaga cyane cyane abatunzi n'ibikomangoma n'abatware n'imfura z'ibwami.[4]

Kuragura Amavuta

[Hindura | hindura inkomoko]

Amavuta yakoreshwaga n'undi muntu wese w'umutunzi w'inka; yakoreshwaga cyane cyane mu kuraguriza ikibanza n'amatungo.[4]

Kuraguriza urugimbu

[Hindura | hindura inkomoko]

Urugimbu rwakoreshwaga n'undi muntu wese w'umutunzi w'inka. Inyama y'urugimbu bakoreshaga ni urw'inka cyangwa urw'intama ndetse n'urw'ihene.[4]

Kuragura Inzuzi

[Hindura | hindura inkomoko]

Inzuzi zakoreshwaga mu kuraguriza umugeni, inzuzi ni amagufwa babaza y'ikimasa babaga baterekereje.[4]

Kuragura Umutwe

[Hindura | hindura inkomoko]

Byakoreshwaga n'uwari we wese, Umupfumu waraguzaga umutwe yabaga ari umuntu uzi gukeka, akagereranya akurikije ibyo abona n'ibyo yumva k'uwo aragurira, akabivugamo indagu.[4]

Kuragura Igikondo

[Hindura | hindura inkomoko]

Ni uburyo bakoreshaga baragurisha imbehe yaramvuwe mu giti cy'umuko kuragura uburo n'inzuzi, ni uburyo bwakoreshwaga n'abaturage baciriritse kuko buhendutse.[4]

Ubupfumu mu bihe bya none

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu mpera z'ikinyejana cya 19, nibwo hagaragaye inkubiri y'uko abantu benshi bazamukanye inyota yo kubaza abarebakure.[4]

nubwo iyo nyota yari irembeje benshi, wasangaga n'abafite iyo mpano bakabikora rwihishwa ku bwo gutinya abanyamadini badutse mu gihugu. [4]

Aho ni ho benshi bagiye baca undi muvuno wo kuragura no kuraguza mu bundi buryo aho babbikora mu izina rya yesu mu gihe abo mu Rwanda rwo hambere babikoraga mu izina ry'abakurambere.[4]


  1. https://bwiza.com/?Ibihugu-bitatu-bituranye-n-u-Rwanda-mu-bikoresha-amarozi-cyane-muri-Afurika
  2. https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/Ngoma-Abapfumu-bamumazeho-amafaranga-kandi-abana-be-bashira-bapfa
  3. https://wol.jw.org/rw/wol/d/r127/lp-yw/2000241
  4. 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 13 14 15 16 https://igihe.com/umuco/amateka/article/ubupfumu-no-kuraguza-mu-banyarwanda-mu-isura-nshya