Kituo Cha Katiba

Kubijyanye na Wikipedia
africa

Kituo Cha Katiba (KcK)[1] yatangijwe mu mwaka wa 1997 itangirana umugambi wo kwinjiza amatwara yo gukora amategeko nshinga na n’imiyoborere ya demokarasi mu karere ka afurika y’iburasirazuba. KcK itanga ubwisanzure ku baharanira inyungu zitandukanye, abari mu by’amashuri n’abanyapolitiki mu kwitabira ibiganiro, mu bitekerezo byo kwisuzuma ku bibazo by’ingutu bitandukanye bifite akamaro muri iki gihe. Imurongo wa KcK n’uguharanira ko imiryango itegamiye kuri leta yakwitabira imitunganyirize y’imiyoborere ikanigisha umuco wa demokarasi ihuje n’ibyifuzo n’ibyo rubanda rusanzwe rukeneye kandi ikanakrurikirana y’uko imiyoborere ya demokarasi ikoreshwa mu buzima bwa buri munsi,guhera mu rugo, bigakomereza ku kazi, mu kagali, lmu gihugu no muri Afurika yo hagati muri rusange. KcK iyoborwa n’inama y’ubutegetsi igizwe n’banya Kenya, Uganda, Tanzaniya ndetse na Zanzibar. Ubunyamamabanga bwayo ubu ubukaba bukorera I Kampala muri Uganda.

Muri iyi myaka itatu ishize, KcK yakoze misiyo z’ubushakashatsi muri Zanzibar, Kenya na Uganda. Misiyo yo muri Kenya yari iyobowe n’Umukuru wa komisiyo ya Uganda ishinzwe ivugurura ry’Itegekonshinga, Prof. Frederick Ssempebwa, Misiyo yo muri Uganda yari iyobowe n’uwari Umujyanama w4umuryango w’Abibumbye muri Liberia, Prof. Haroub Othman wo muri Zanzibar; Miyiyo yo muri Zanzibar yari iyobowe na Hon. Abubaker Zein, umwe mu bagize komisiyo yo kuvugurura itegekonshinga rya Kenya.Raporo z’izo misiyo zose zarafashije cyane mu mirimo irimo gukorwa yo guteza imbere Amategeko nshinga. Misiyo yo mu Rwanda nayo yari muri urwo rwego.

Abagize misiyo bwa mbere baje mu Rwanda kva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 26 Kamena 2004. Misiyo ikurikira yabaye kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2004.Impanvu ya misiyo ya kabiri yari iyo kuganira nabo bireba bose misiyo ya mbere itari yabashije kubona ku nshuro ya mbere, cyane cyane imiryango ishinigye ku kwemera n’izindi minisiteri z’ifatizo. Misiyo yo kwimenyereza no kubonana n’abantu batandukanye yari yakozwe ishingiye kuko uretse ko hari imipakaisanzwe, u Rwanda rwari rumwe na Afurika y’iburasirazuba, urebeye ku misanire y’imico, indimi n’imigenzo y’abatuye Afurika y’iburasirazuba n’abanyarwanda. Kubera izo mpanvu, ibibazo by’u Rwanda ni ibibazo bya Afurika y’I Ubrasirazuba bikbba bikeneye igisubizo kimwe nka Afurika y’I burasirazuba.

Icya kabiri, uhereye kuko u Rwanda rwari rugiye kwinjira mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bye Kenya, Uganda na Uganda mu byo bise East African Community (EAC, Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika), KcK nk’umwe mu bafatanyije na EAC n’indi miryango itari iya leta (ONG), yumvise ari inshingano zayo gushyira u Rwanda muri gahunda zayo.

Icya gatatu, Jenoside mu Rwanda yazahaje cyane abaturage b’u Rwanda inasiga ingaruka zikomeye mu mibereho y’abanyarwanda. Nubwo habayeho imbaraga zishimishije mu gusana u Rwanda nk’igihugu, KcK yasanze ari ngombwa gushimangira kurushaho umugambi wo kurusana.

Notes[hindura | hindura inkomoko]

External links[hindura | hindura inkomoko]