Karekezi Uwacu Martine

Kubijyanye na Wikipedia

Karekezi Uwacu Martine yabaye umwanditsi ukomeye w’ibitabo abitewe no kubura inkuru akoresha yigisha abana.[1] Uwacu Karekezi Martine avuga ko kwandika ibitabo no gushushanya atari impano Imana iha abagabo bonyine, gusa haracyari abagore benshi babikora bakabiherana mu ngo zabo, n'abatabona uko bakoresha impano yabo, nyamara uyu ni umwuga urimo imibereho.[2]

UBUZIMA BWITE[hindura | hindura inkomoko]

Uwacu Karekezi Martine, ni umwarimukazi[3] w’indimi wabigize umwuga wigisha abana bo mu mashuri y’incuke kuri Green Hills Academy,[4][5] mu Mujyi wa Kigali. Hejuru yo kuba umwarimukazi[6], ni umwanditsi w’ibitabo by’abana,[7] imivugo, gushushanya n’ibindi bifite aho bihuriye n’ubugeni.[8] Uyu mwarimu umaze imyaka isaga 15 mu uburezi, yavuze ko agitangira kwigisha yaje kujya ahura n’ikibazo cy’inkuru ziryoshye zijyanye n’amasomo yabaga asabwa kwigishaabanyeshuri be. Yarebye kujya apfa kwigisha uko abonye, abona yaba ari gutatira amahame agenga umwuga w’uburezi, ahitamo gutangira kwiyandikira inkuru zizajya zijyana n’amasomo ashaka kwigisha abana.[9]

KWANDIKA IBITABO[hindura | hindura inkomoko]

Karekezi Uwacu Martine avuga ko aka akazi ko kwa ndika ibitabo, yagatangiye agitangira kwigisha abana. Hari ukuntu ukenera kwigisha abana isomo, ukabona nta nkuru n’imwe iri mu igitabo ufite yagufasha kwigisha abana.”Yakomeje agira ati “Njye ntabwo inkuru nari nkeneye byari ngombwa ko ziba mu bitabo cyangwa ngo zimpe amafaranga, nta nubwo nari nzi ko hari uwazikunda ngo azishyire mu ibitabo ariko njye zari zinyuze n’abanyeshuri banjye zikabaryohera. Nkandika inkuru yarangiza ibyo nayihimbiye nkayishyira mu kabati nkayibika.”[10]

Mu imwaka wa 2015, Uwacu yaje guhura n’abashinzwe guteza imbere ibijyanye n’ibitabo mu muryango Save the Children[11], bamusangana agatabo gato yari yariyandikiye n’intoki karimo imwe mu inkuru yajyaga yifashisha yigisha abanyeshuri be. Ako gatabo baragakunze, bamwizeza kumuhuza n’inzu zisohora ibitabo zikomeye zikamufasha gushyira hanze inkuru ze. Ati “Bampuje n’inzu zisohora ibitabo ndetse n’abashushanya, bakunda inkuru zanjye uyikunze akambwira ko ayigura.”[12] Mu imyaka mike amaze atangiye gusohora ibitabo, amaze gusohora ibitabo 20 birimo inkuru z’abana ndetse n’ibindi bine birimo imivugo. Avuga ko amafaranga ava mu bwanditsi bw’ibitabo ataraba menshi nk’uko bikwiriye ariko ku muntu wakuze akunda kwandika ibyo bitamuca intege. Ati “Abantu bandika ibyishimo bya mbere ntabwo ari amafaranga. Inyungu ya mbere tugira ni ukubona ko hari abasomye ibyo twanditse cyangwa se akaguha igitekerezo gitandukanye. Uguhaye igitekerezo aba aguhaye inyungu iruta uwari kukigura akagishyira mu akabati.” Uwacu nyuma yo gushyira hanze impano ze, yashinze Sankofa Creative Ltd[13][14], inzu ihuriza hamwe abahanzi n’ abanyabugeni mu ngeri zitandukanye, bagahanga, bagakosorana bakagurisha.

Ubwanditsi bwatumye Uwacu atagihorana umutima uhangayitse, cyangwa se ngo ahore arambirije ku mushahara gusa.

INTEGO[hindura | hindura inkomoko]

Karekezi Uwacu Martine Afite inzozi zo kwagura impano ye ndetse n’ibikorwa bya sosiyete ye [Sankofa Creative Ltd[15][16], ubwanditsi n’ubugeni bukaba umwuga utunga abawukora mu Rwanda. rero Nta igihe cyashira utumvise abavuga ko AbanyaRwanda badafite umuco wo gusoma, ko aho gusoma ibitabo bamwe bihitiramo gusoma amacupa mu tubari rero tugire umuco wo gusoma ibitabo.[17]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-53691693
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://greenhillsacademy.rw/
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2021-09-19. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  11. https://rwanda.savethechildren.net/
  12. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  13. https://www.newtimes.co.rw/entertainment/young-rwandan-visual-artist-wins-africalia-grants
  14. https://vymaps.com/RW/Sankofa-Creatives-Ltd-317773278832874/
  15. https://www.newtimes.co.rw/entertainment/young-rwandan-visual-artist-wins-africalia-grants
  16. https://vymaps.com/RW/Sankofa-Creatives-Ltd-317773278832874/
  17. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-11. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)