Ishyamba rya Makera

Kubijyanye na Wikipedia
Ishyamba rya Makera
Ishyamba

Ishyamba rya Makera[hindura | hindura inkomoko]

ishyamba rya Makera riri mu karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga, hari ishyamba, ibihuru birimo ibisimba, inyamaswa n’ibiti bitakigaragara ahandi mu Ntara y’Iburasirazuba, usibye muri Pariki y’Akagera, iri ku ntera y’ibilometero 30 uvuye aho iryo shyamba ryitwa Makera riherereye.[1][2]

IBIRI MURI IRI SHYAMBA[hindura | hindura inkomoko]

Ishyamba

ishyamba rya Makera ni rito riri ku buso bwa hegitare 170, hakaba nundi mwanya bigizwe n’umukenke, hagaragaramo inyamaswa nk’ingwe, isha, ingurube z’ishyamba (isatura), inkima, inkwavu, inzoka n’amoko agera ku 124 y’inyoni.[1][3]

MBERE[hindura | hindura inkomoko]

Ishyamba rya Makera ryari ku buso bwa hegitare 400 mu myaka nka 20 ishize (ubu risigaye kuri hegitare 170), ariko bitari kera cyane ngo rikaba ryari rifatanye na Pariki y’Akagera, mbere y’uko abaturage b’Umurenge wa Mpanga bahigabiza.[1][4]

NYABURANGA[hindura | hindura inkomoko]

Ishyamba rya Makera ngo ni ahantu nyaburanga usura ukabonamo ibiti binini bya cyimeza bidashobora kuboneka henshi mu Rwanda usibye mu bindi byanya bikomye, hamwe n’inyamaswa zavuzwe ndetse n’imvubu n’ingona, bitewe n’uko iryo shyamba rifatanye n’igishanga cy’Akagera.[1]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abashakashatsi-bifuza-ko-ishyamba-rya-makera-ryakongera-komekwa-kuri-pariki-y-akagera
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-ishyamba-rya-ibanda-makera-rigiye-kugirwa-icyanya-cy-ubukerarugendo
  3. http://ingenzinyayo.com/2020/11/29/ishyamba-rya-ibanda-makera-rigiye-kuvugururwa-nyuma-yuko-ryendaga-gucika-burundu/
  4. https://muhaziyacu.rw/ubukerarugendo/menya-ishyamba-rya-kimeza-rya-ibanda-makera-benshi-bemeza-ko-ribereye-ubukerarugendo/