Akarere ka Kirehe


| Country | Rwanda | |
|---|---|---|
| Located in the administrative territorial entity | Intara y’Iburasirazuba | |
| Located in time zone | UTC+02:00 | |
| Coordinate location | 2°15′0″S 30°44′0″E | |
| Population | 460860 | |
| Shares border with | Akarere ka Ngoma, Akarere ka Kayonza | |
| Area | 1192 km² | |

Akarere ka Kirehe[1] ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.Gaherereye mu majyepfo y'iburasirazuba bw'igihugu cy’u Rwanda ku birometero 133 uvuye mu Umujyi wa Kigali.Ibiro by'Ubuyobobozi bw'Akarere ka Kirehe buri mu murenge wa Kirehe, Akagari ka Nyabikokora mu mudugudu wa Bwiza.Akarere ka Kirehe gafite Imirenge 12, Utugari 60 n'Imidugudu 612 . Akarere gatuwe n'abaturage bagera kuri 460,860 batuye ku buso bwa km2 1,118.5.Umugezi w'Akagera niwo ukoze umupaka hagati y'Akarere n'igihugu cya Tanzaniya mu burasirazuba.Mu majyepfo, Akarere gahana imbibi n'igihugu cy'u Burundi n'agace ka Tanzaniya. Akarere gahana imbibi kandi n'Akarere ka Ngoma mu burengerazuba, mu majyaruguru y'akarere hakaba akarere ka Kayonza.
Kirehe igizwe n'imirenge cumi n'ibiri (12)ariyo:[2]
- Umurenge wa Kigina
- Umurenge wa Kirehe
- Umurenge wa Mahama
- Umurenge wa Mpaanga
- Umurenge wa Musaza
- Umurenge wa Mushikiri
- Umurenge wa Naasho
- Umurenge wa Nyamugari
- Umurenge wa Nyarubuye
- Umurenge wa Kigarama

Ubukungu
[Hindura | hindura inkomoko]Ubukungu bw’Akarere ka Kirehe bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi bwa kijyambere, aho kazwiho umusaruro mwinshi w’ibitoki, ibigori, n’imbuto, bunganirwa n’ubworozi bw’amatungo magufi n'amanyazi atanga amata n’ifumbire.[3] Imiterere yako yo gukora ku mupaka wa Tanzaniya n’u Burundi ituma kaba ihiri ry’ubucuruzi bwambukiranya imbafe binyuze ku Mupaka wa Rusumo, hiyongereyeho amashanyarazi n’ubukerarugendo bituruka ku Isumo rya Rusumo. Iterambere[4] ryako rishimangirwa n’ibikorwaremezo bishya nka gare n’amasoko, bigashyigikirwa n’ingengo y’imari ivuguruye, uruhare rw’abafatanyabikorwa, hamwe n’umuco w’ubwizigame mu baturage binyuze mu kigega Ejo Heza.
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kirehe.gov.rw/default-7a9e1f5473
- ↑ https://www.kirehe.gov.rw/
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafatanyabikorwa-b-akarere-ka-kirehe-batanze-miliyari-6-frw-mu-ngengo-y-imari
- ↑ https://www.kirehe.gov.rw/soma-ibindi/kireheingengo-yimari-yakarere-ivuguruye-hiyongereyeho-asaga-miliyari-eshatu