Igiti
Intangiriro
[hindura | hindura inkomoko]Igiti (Ubwinshi: Ibiti) kiri mu muryango w’ibinyabuzima. Kiramera, kigakura, kikaba cyarabya, cyakwera imbuto, hanyuma kikazasaza. Icyakora ntigishobora kwiyimura aho kiri.
Igiti kigizwe n’imizi, n’igihimba, n’amashami, n’amababi, n’indabyo zibyara imbuto. Imizi ifatisha igiti mu butaka, ikabuvanamo ibigitunga. Igihimba gitangirira ku butaka kigakura kijya hejuru. Igiti gihumekera mu mababi. Aho ibiti biri ari byinshi bahita ishyamba. Bavuga ko amashyamba akurura imvura akanarwanya isuli.
Akamaro k'igiti
[hindura | hindura inkomoko]Ibiti bigira akamaro kenshi: hari ibyera imbuto: nk’amacunga, amapapayi, indimu, amatunda, marakuja, za avoka, imyembe n’ibindi byinshi. Hari n’ibyubakishwa amazu n'amateme; hakaba n’ibisaturwamo imbaho, zikabazwamo ibikoresho by’amoko menshi, hakaba n’ibicanwa. Hari n'ibiti bitanga igicucu kuburyo abagenzi bashobora kwikinga izuba baruhuka bamara gutora akabaraga bagakomeza urugendo.