Isabelle Kabano
Isabelle Sarah Kabano ni umunyarwandazi wavukiye mu gihugu cy'abaturanyi cyi Burundi mu mujyi wa Bujumbura
kuko ari ababyeyi be bari batuye mu buhungiro akaba ari umukinnyi wa filimi ndetse ni umunyamakuru wa Radio Rwanda
ndetse na Radio 10[1]
Isabelle sarah Kabano
[Hindura | hindura inkomoko]ni umunyamakuru wa Radio Rwanda na Radio 10 kugeza mu mwaka wa 2000 yamamaye cyane muri filimi yagiye
agiramo uruhare Rutandukanye nko gukina n'ibindi.[2] Kabano yavutse mu mwaka wi 1974 avukira mu gihugu
cy'abaturanyi i Burundi aho ababyeyi be bari bari mu buhungiro nyuma yaho baje kwimukira i Kinshasa muri [3]
Repuburika iharanira demokarasi ya Congo. gusa naho ntago bahatinze kuko baje kwimukira mu mujyi wa Goma.
Amateka n'imibereho
[Hindura | hindura inkomoko]Isabelle Kabano yakuze akunda ibintu bijyanye no gukina amakinamico kuko na papa we umubyara yari umukinnyi[4]
w'ikinamico numuyobozi w'ihuriro ryabakina ikinamico ndetse na Nyina umubyara wari umuririmbyi,nyuma y'urugamba
rutoroshye rwo guhagarika Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda nibwo Kabano n'umuryango we bafashe icyemezo
cyo kugaruka mu Rwanda. Kabano kandi yakomeje kwihugura ibijyane no gukina amakinamico mu cyahoze ari
Isabelle Sarah Kabano kandi uretse kuba yarakiniye muri Patit Pays ni nawe wari umukinnyi wimena muri iyo
filim yari ikubiye mu gitabo cyanditswe na Gael Fae numwe mu bakinnyi ba film b'igitsina gore bakomeye mu Rwanda[5]
Imirimo ye
[Hindura | hindura inkomoko]Kabano nyuma yo kuba umunyamakuru yaje kugirirwa ikizere cyo kuyobora ikinyamakuru cy'ikigo k'igihugu RwandAir[6]
Isabelle Kabano yagize uruhare runini mu ma filimi atandukanye harimo nkiyo yakinnye yiswe PETIT PAYS nyuma yo
gusoma igitabo cy'iyo nkuru y'umwanditsi GAEL FAYE muri 2003 kandi nabwo yagarageye muri filimi bise SHAKE HANDS
ya RANDOM HOUSE CANADA. Muri 2005 kandi yagaragaye mu y'indi filimi bise Iminsi Micye muri Mata yakozwe
n'Abanyamerica bavuga ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda nyuma yaho nk'imyaka 2 agaragara kandi muri
filimi bise Zone turquoise ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye.
Ibihembo
[Hindura | hindura inkomoko]Kabano kandi yagiye atsindira ibihembo byinshi bitandukanye harimo nkicyo yatsindiye cy'umukinnyi mwiza muri [7]
film bise petit pays muri fesitivale francophone d'Agoulement i PARIS mu Bufaransa ku nshuro yayo ya 13 akaba
ari iserukiramuco rya sinema ngarukamwaka ryibanda cyane mu kumenyekanisha ama filimi y'igifaransa kuruta ayandi.
ku isi mu bihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa.[8]
AMASHAKIRO;
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.imdb.com/name/nm2157503/
- ↑ https://www.lemonde.fr/afrique/article/2021/07/14/isabelle-kabano-le-rwanda-a-fleur-de-peau_6088271_3212.html
- ↑ https://www.lanuitrwandaise.org/isabelle-kabano-le-rwanda-a-fleur,15899.html?lang=fr
- ↑ https://www.rfi.fr/fr/podcasts/couleurs-tropicales/20220421-semaine-sp%C3%A9ciale-rwanda-episode-3-avec-isabelle-kabano
- ↑ https://www.allocine.fr/personne/fichepersonne_gen_cpersonne=899333.html
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/entertainment/actress-kabano-speaks-out-her-first-international-award
- ↑ https://www.imdb.com/name/nm2157503/
- ↑ https://www.jeuneafrique.com/1026862/culture/petit-pays-isabelle-kabano-en-interpretant-yvonne-je-suis-devenue-folle/