Ikirwa k'iwawa
== Ikirwa k'iwawa ==
Iwawa ni ikigo kimwe mubigo biri mu Rwanda ngorora muco iherereye mukirwa cya Iwawa cyo
mukiyaga cya kivu. mu Ntara y'iburengerazuba mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza [1]
iki kigo cyashinzwe ahagana 2010 ishyirirwaho abagabo barengeje imyaka 18 bakoze ibyaha
kugirango bagororwe. ndetse bahigishiriza imyuga myinshi itandukanye nimirimo yamaboko
babatoza no kureka ibiyobyabwenge nindi myitwarire idahwitse no kubasubiza mubuzima busanzwe
ndetse bagatozwa no kugira uruhare mu mibereho nubukungu niterambere ry igihugu cy'u Rwanda
Ubuzima
[hindura | hindura inkomoko]iwawa haba ibikorwa by'amadini
ubumenyi bwo mumutwe
ubuvuzi bwa burimuntu kugitike[2]
ubuvuzi mumatsinda
ndetse nimyitozo ngorora mubiri [sport]
Uburezi
[hindura | hindura inkomoko]iwawa si ikigo ngorora muco gusa kuko abahabaye bahavana ubumenyi bwinshi butandukanye
harimo nko kudoda, ubwubatsi[3], ububaji, ikoranabuhanga nibindi.
Ibyagezweho
[hindura | hindura inkomoko]hari ubuhamya bwinshi bushimishije bwabamwe mubana babaye[4] iwawa ndetse nababyeyi
baharereye abana babo butubwira neza imyitwarire mibi bari bafite batarajya mukigo
ngorora muco ndetse nuburyo bitwaye nyuma yuko bahasoreje umwaka wishuri bagasubizwa
mu buzima busanzwe.
Iterambere
[hindura | hindura inkomoko]Leta yu Rwanda yishimira cyane ko urubyiruko ruvuye iwawa ruza rwahindutse nubwo atari bose
ariko hagaragara impinduka nziza numusaruro kuko bamwe baza bagashaka akazi abandi bakikorera
kuko abatsinze neza banahabwa bimwe mubikoresho bibafasha kwihangira imirimo
bityo bigatuma ubujura no kunywa ibiyobyabwenge bigabanuka muri sosiyeti nyarwanda
Reba imiyoboro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-28. Retrieved 2021-06-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-28. Retrieved 2021-06-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.newtimes.co.rw/opinions/editorial-iwawa-much-more-isolated-island
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Saul-to-Paul-Iwawas-drug-rehabilitation-path