Jump to content

Akarere ka Rutsiro

Kubijyanye na Wikipedia
Ikarita y’Akarere ka Rutsiro

Akarere ka Rutsiro, ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’iburengerazuba bw’u Rwanda. I cyicaro cy'Akarere kiri mu Murenge wa Gihango, Akagari ka congo-nil umudugudu wa Nduba.[1] kari ku birometero mirongo itatu na bine (34 km) uvuye ku biro by’intara, n’ibirometero ijana na mirongo itanu (150 km) uvuye mu murwa mukuru w’igihugu Kigali.

Umuhanda wa Rutsiro

Akarere ka Rutsiro gaherereye mu majyaruguru y’intara y’iburengerazuba, iburasirazuba bwako hari akarere ka Ngororero na Karongi, iburengerazuba hari igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu majyaruguru hari akarere ka Ngororero na Rubavu naho mu majyepfo hakaba akarere ka Karongi.


Ibiro by' akarere ka Rustsiro

[hindura | hindura inkomoko]

Akarere ka Rutsiro gatuwe n’abaturage ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu na bine na magana atatu na mirongo itandatu (264360) ku buso bwa 1157,3 km²; ni ukuvuga ubucucike bw’abaturage 228 kuri km² imwe. Muri bo urubyiruko rwonyine ruri munsi y’imyaka makumyabiri n’itanu rukaba rubarirwa muri 70% by’abatuye ako karere. Kugira ngo buri muturage abone aho gutura, akarere kafashe icyemezo cyo kubahiriza uburyo bushya bw’imikoreshereze y’ubutaka hashingiwe kuri politiki yo gutura mu midugudu, iyi politiki ishingiye ku kibazo cy’ubutaka buto, koroshya uburyo bwo kugeza ku baturage ibya ngombwa mu buzima nk’amazi, amavuriro, amashuri, uburyo bw’itumanaho, kwirindira umutekano ubwabo n’ibindi.

Ibyo abantu bazi cyane ku karere ka Rutsiro

[hindura | hindura inkomoko]

Umurwa w'Umubyeyi Bikira Mariya kuri crete congo nil.

Kivu

Akarere gakora ku kiyaga cya Kivu 50%.

Amashyamba y'amaterano:10395 Ha afite nibura 136,629,01 m3

Amashyamba ya cy'imeza + inkengero :3706,5 Ha.

Pariki ya Gishwati

Ubukerarugendo: Amashyamba abiri (2) ya cyimeza (Pariki y'igihugu Gishwati-Mukura).

Inzira z'ubukerarugendo (Touristic trails): Congo Nil trail & Rutsiro Riverside trail

Muri pariki ya Gishwati-Mukura habonekamo inkima,inkende ibigushu,..

Ibikorwa remezo byo muri Rutsiro

[hindura | hindura inkomoko]

1.Amashuri

Ku wa Gatandatu tariki ya 20/6/2020 ni bwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'Imari n'Igenamigambi Dr Claudine Uwera yatangije ku mugaragaro gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri bishya 780 n'ubwiherero 1111 mu karere ka Rutsiro.[2]Igikorwa cyabereye mu murenge wa Musasa kuri GS Gihinga I ku rwego rw'akarere, hari Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence, Inzego z'umutekano n'abaturage bahagarariye abandi bitabiriye umuganda udasanzwe wo gutangiza iki gikorwa.