Ibisumizi

Kubijyanye na Wikipedia
Ruganzu monument in Rwanda

Mu Rwanda kera muhasaga mumyaka ya 1500 hari Ingabo zari ibirangirire zitwaga Ibisumizi zari

Ingabo ziyobowe nu Umwami Ruganzu wari utwaye u Rwanda muri icyogihe [1]

Ibisumizi[hindura | hindura inkomoko]

Umuhanga mu mateka yu Rwanda Padiri Alexis Kgame yanditse igitabo, muri icyo gitabo yavugaga ko nta mu mateka yu Rwanda nta ngabo zigeze zigera ikirenge muk' Ibisumizi bya Ruganzu kuko byamufashije kuzanzamura Igihugu cyari cyarazahajwe n'abanzi b'Ingoma Nyiginya kandi mugihe gito.[2]

Iherezo rya Rusenge nyuma yo Gutanga kwa Ruganzu[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma yuko Umwami Ruganzu amaze Gutanga (Gupfa) aguye mu Musaho wa Rubengera yishwe na Bitibibisi, umurambo we

Ibisumizi birawuheka ariko bikagenda bibwira abantu ko Ruganzu Aberanye (Arwaye), ntibababwire ko yatanze ( yapfuye).

Bamujyana iwe ku Mwugaliro (Kigeme -Gikongoro). bamutungukanye ku Munyanzoga we Rusenge nawe bamubwira ko Ruganzu ya Rwaye Nuko Rusenge abaha inzoga baranywa bamaze gusinda havamo umwe wasinze mu Bisumizi maze abwira Rusenge ko Ruganzu umwami wu Rwanda yaranze, agwa mukantu biramubabaza cyane maze aca munsi y'urugo hakaba igiti cy'umuvumu nawe akimanikamo arapfa. Ibisumizi biramutegereza biramubura bukeye bimubona aho yimanitse munsi y'urugo nuko baherako Baremerwa (Bikorera) Umugogo wa Ruganzu Bawujyana kuwuhamba. i Rutare. ubwo bakomeza urugendo barataha.

Iherezo ry'Ibisumizi[hindura | hindura inkomoko]

Ikirango cy'Umwami Ruganzu

Ibisumizi bimaze gutabaza umugogo wa Ruganzu bishyira nzira birataha. Ubwo bajyaga kwa Ruganzu i Ruhashya na Marara mu Busanza bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange bahura n'ingemu kwa Ruganzu Babagemuriye, baricara baranywa bamaze gusinda havamo umwe ati kandi basha burya Rusenge aturusha ubugabo abandi bati kuki? ati kuko twabyirukanye na Ruganzu tukiri bato akaduhaka akaduha inka n'imisozi tugakira none uwo yahaye inzoga akaba ariwe wa mwiyahuriye, tugasigara. ubwo bose batera hejuru bati koko Rusenge aturusha ubugabo. Nuko bamaze kubyiyinjizamo bajya inama yuko yuko babigenza bati nimwicemo amatsinda abiri rimwe rihagarare hakurya hariya i kigoma irindi irindi rigume hano i Muyange maze tujye duhura muri iki Gikombe turwane twicane dushire. Inama barayinoza nuko banywa za nzoga huti huti zimaze gushira barambara bararwana bageza hagati bagahagarara itsinda rimaze gushogosha rikivanga nirisigayemo benshi bakongera bakitoranya bakarwana bityo bityo kundunduro abarimo Muvunyi na Kamara bamara abo badikanyije bose.

nuko barongera bicamo ibice bibiri ikirimo muvunyi na Kamara kirabinesha kugeza ubwo basigaye bonyine nuko Muvunyi abwira

kamara ati ngiye kwiyahura maze unsonge Ubundi utahe ujye kubara inkuru. nuko kamara abikora uko sebuja yabimusabye

maze nawe abonye intumbi za basebuja zandagaye yanga kuzisiga uko arazegeranya arazihamba mu myobo y'inyaga yari aho

maze nawe asaba umutwa wari aho hafi ati ngiye kwiyahura maze unsonge. Umutwa amaze kubikora atyo nawe ariyahuranuko Ibisumizi bishira bityo.[3]

Inkomoko y'Umugani Siwe Kamara[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wangirira gukora icyo abandi bazashobora nibwo abanyarwanda bagira bati siwe kamara[4] cyangwa ngo siwowe kamara bati ni mumwihorere abandi bazabikora. uyu Mugani wakomotse ku mugaragu wa muvunyi wa Karema witwaga Kamara mu ipfa ry'Ibisumizi bya Ruganzu ahasaga mu mwaka w'i 1500 nkuko twabisomye haruguru.[5]

Soma Inkuru[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://imigani.rw/si-we-kamara/
  2. https://bwiza.com/?Ruganzu-Ndoli-Intwari-tudakwiriye-kwibagirwa-yateje-imbere-igihugu-cyane-mu
  3. https://nikozitambirwa.tripod.com/insigamigani/kamara.html
  4. https://www.rwandamagazine.com/umuco/article/inkomoko-y-imvugo-si-we-kamara
  5. https://imigani.rw/si-we-kamara/