Bitibibisi

Kubijyanye na Wikipedia

Bitibibisi[hindura | hindura inkomoko]

Umugabo Bitibibisi ni umugabo wamenyekanye mu mateka yu Rwanda ahasaga mu mwaka wi 1500 yari umutware

wa u Bwishaza. yamamaye cyane kuko yivuganye umwami wari igihangange mu Rwanda Ruganzu Ndoli.[1]

Amateka ya Bitibibisi[hindura | hindura inkomoko]

Uwo mugabo Bitibibisi yari atuye mumusaho wa Rubengera mu Bwishaza bwa (Kibuye),

akaba yari umugaragu wa Ndahiro se wa Ruganzu Ndoli.

Aho ndahiro amariye kwicwa n'Abakongoro, u Rwanda rwarayenze rutangira kwicamo ibice.

maze abakomeye bararugabana uwo mugabo Bitibibisi we yigarurira u Bwishaza arabutwara kugeza igihe

Ruganzu Ndoli aviriye i Karagwe maze akabundura u Rwanda.

Iherezo rya Ruganzu na Bitibibisi[hindura | hindura inkomoko]

Umwami Ruganzu hamwe n'Ibisumizi Ingabo ze hamwe n'Abanyakinyaga bagaba igitero kwa Bitibibisi[2]

barwana n'Urusenyi bararunesha.maze basingira u Bwishaza kwa Bitibibisi baharwana iminsi itatu (3).

nuko haba icyorezo kumpande zombi. nuko kumunsi wa kane (4) Abanyabwishaza baragamburura bayoboka Ruganzu. maze abandi basigara kuri Bitibibisi, ubwo Ingabo za Ruganzu zitera urugo rwa Bitibibisi zirahatwika. nuko Biti bibisi aba araneshejwe. Ariko ntiyashirwa ajya mu gico n'umuheto maze yigumira ku nkombe y'Ikivu.

Uko Bitibibisi yivuganye Ruganzu[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma yuko Bitibibisi yihishe mu gaco yaje guca urwaho Ruganzu umwami wu Rwanda nuko arafora amukubita[3]

Umwami w'ingobe mu jisho uhingukiranya mu Irugu, maze Ingabo ze Ibisumizi Bigerageza gukuramo uwo mwambi.

maze birananirana, ubwo niko Bitibibisi amaze kubona ko arangije Ruganzu nawe niko guhita yiroha mu Kivu ahunga

Ibisumizi ingabo za Ruganzu ngo bitamwivugana nubwo bitamuhiriye kuko Ibisumizi nabyo byiroshye mu kivu biramwogera

biramufata biramwica ahwana na Ruganzu.[4]

Umugani wa Bitibibisi[hindura | hindura inkomoko]

nyuma yurwo rugamba rwa bitibibisi niho havuye umugani ugira uti kanaka si umugabo ni Bitibibisi

biba bishatse gusobanura ko mbese umuntu ushoboye ibyananiye abandi atari umugabo gusa ahubwo ari nka Bitibibisi

kuko Bitibibisi yivuganye Ruganzu umwami wu Rwanda wari igihngange.

Inkuru shingiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://nikozitambirwa.tripod.com/insigamigani/bitibibisi.html
  2. https://ar.umuseke.rw/ibyumwami-ruganzu-ii-ndoli-wayoboye-u-rwanda-mu-bihe-bikomeye.hmtl
  3. https://imigani.rw/si-we-kamara/
  4. https://www.igihe.com/umuco/article/mu-bisi-bya-huye-hatangijwe-ubukerarugendo-bushingiye-ku-ihene