ITERWA RY'IMIGANO MU RWANDA

Kubijyanye na Wikipedia
Imigano

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bwo kubungabunga ibidukikije haterwa ibiti by 'imigano, imigano miliyoni 3 imaze guterwa ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga, ku buso bwa Hegitari 2,129 , muduce dutandukanye tw'igihugu harimo umwihariko mu nkengero z'imigezi , ibiyaga, ibyuzi harimo umugezi wa Nyabarongo, n’Akanyaru,mu biyaga nki icya bugesera , ruhondo ,muhazi na handi , no munkengero ya pariki y'ibirunga[1][2] .

Akamaro k'igiti cy'umugano[hindura | hindura inkomoko]

Imigano ni biti byiza mu kubungabunga ibidukikije no mu buzima bwa burimunsi bwa muntu kuko havamo ibikoresho bitandukanye .

Imwe mu mimaro y'imigano[3] :

  • Ibungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ni ibimera.
  • Imigano ifata ubutaka mu kurwanya isuri
  • Imigano ni ibiti bigira uruhare mu kurwanya imihindagurikire y'ikirere n'ibiza .
  • Imigano ikorwamo bimwe mubikoresho byifashishwa na muntu ;urugero nk'intebe ,ameza, imitako nibindi[4]....
  • Imigano ikoreshwa mu kubaka amazu [5]


Umwihariko udasanzwe ku giti cy'umugano[hindura | hindura inkomoko]

Zimwe mu nkengero z'imigezi hateweho ibiti by'imigano.

Mu Rwanda nyuma yo kubyaza inyungu igiti cy'umugano noneho hagiye guterwa imigano iribwa nk'ibiryo ,nki ibintu bitari bimenyerewe ku bazi umugano banawubyaza inyungu .Abaryi bimigano mu bindi bihugu bavugako havamo ibiribwa bitandukanye biryoha [6].

Amashakiro .[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Musanze-Imigano-yitaweho-yaba-igisubizo-ku-kwangiza-amashyamba
  2. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/mu-rwanda-hagiye-kubakwa-uruganda-rutunganya-ibikoresho-mu-migano
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-03. Retrieved 2022-04-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/mu-rwanda-hagiye-kubakwa-uruganda-rutunganya-ibikoresho-mu-migano
  5. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/menya-byinshi-ku-kamaro-k-imigano-inaribwa
  6. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/menya-byinshi-ku-kamaro-k-imigano-inaribwa