Jump to content

Bonn Challenge

Kubijyanye na Wikipedia
Ibiti mu nkambi

Intangiriro

[hindura | hindura inkomoko]
ikarita y Urwanda

Bonn Challenge, U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere byashyize muriyi gahunda yari igamije gusubiranya hegitari miliyoni 150 zahozeho amashyamba akaza kwangizwa ku Isi, zigasubiranywa bitarenze 2020. Iyo gahunda kandi itanga umukoro wo gusubiranya hegitari miliyoni 350 z’amashyamba aho yahoze bitarenze 2030. Mu mwaka wa 2011 ni bwo u Rwanda rwiyemeje kuba rwasubiranyije hegitari miliyoni ebyiri zahozeho amashyamba kandi 2020 byari byaragezweho. Ibi bice biteweho amashyamba mu Rwanda bigira uruhare rukomeye mu gufasha igihugu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kurwanya imirire mibi n’ibindi.[1][2]

Niyonzima Euphrasie

[hindura | hindura inkomoko]
Inkambi ya Mahama

Niyonzima Euphrasie Mu mwaka wa 2015 nibyo yinjiye mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe nk’impunzi yari iturutse mu Burundi, ako gace kari kameze nk’ubutayu, izuba ryirirwa ribica, buri munsi ibisenge by’inzu biguruka. Niyonzima utuye mu Nkambi ya Mahama, ni umwe mu itsinda ry’abakorerabushake ba World Vision bashinzwe gutubura ingemwe z’ibiti biterwa muri iyo nkambi no mu nkengero zayo, kuko yamaze kubona akamaro k’ibiti mu buzima bwabo. Ubu ibiti byabaye byinshi bitwikiriye inkambi, nta muyaga ugitwara amabati, abantu babona akayaga. Mu nkambi hari amavoka ariko ni make gusa aho byageze mbere ubu bamwe batangiye kuzirya. Twiteze ko imirire mibi izagabanuka, nta bana bazongera kurwara bwaki kuko ibiti ni byinshi.[1][3]

Igihugu gikize kitangiza ibidukikije

[hindura | hindura inkomoko]
Ikarita y' u Rwanda

U Rwanda rwatangiye icyerecyezo cy’imyaka 30 kizageza mu 2050. Muri iki gihe u Rwanda rushaka kuzaba ruri mu bihugu bikize ku Isi ariko kikagumana umwimerere wacyo wo kubungabunga ibidukikije, mu kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Kimwe mu bizafasha muri iyo gahunda, harimo gukomeza gutera amashyamba no gusazura ashaje, ari nako kurengera ibidukikije bishyira mu igenamigambi ry’imijyi n’ahandi hantu hahurira abantu benshi mu Rwanda.[4]

Mu gishushanyombonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka, gitegeka imijyi yose y’u Rwanda n’udusantere guteganya ahantu hahariwe guterwa ibiti n’ibikorwa bitangiza ibidukikije. Mu kwirinda ko haterwa ibiti bibonetse byose, hashyizweho ibigo bibiri bituburirwamo imbuto z’ibiti (Tree Seed Centres) muri Gatsibo na Huye. Ibi bigo bifasha mu kubungabunga amashyamba, gushyiraho uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije no kongera ingemwe zifite umwimerere. Ibi bigo byitezweho gufasha u Rwanda kongera ubuso buteweho amashyamba, gusazura ashaje n’ibindi.[1][5]

Ubuso buteyeho ibiti

[hindura | hindura inkomoko]
Ishyamba

Uyu ni umusaruro w’imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu gutera amashyamba no gusubiranya aho yahoze, gahunda yatangiwe mu mwaka wa 2009. Kugeza ubu 30.4 % by’ubutaka bw’igihugu buteweho amashyamba, ni ukuvuga hegitari 724.695, nkuko bigaragazwa na Forest Cover Mapping Report yo mu 2019. Ibi byagezweho cyane cyane mu gihe cy’imyaka icumi [2009-2019], aho ubuso buteweho amashyamba mu Rwanda bwiyongereyeho 20.7 %, hatabariwemo ayasazuwe. Kongera ubuso buteweho amashyamba ni imwe mu ngamba u Rwanda rufite mu kwiyongerera ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kongera ubukerarugendo, umusaruro n’imibereho myiza y’Abanyarwanda. Buri mwaka Abanyarwanda batera miliyoni umunani z’ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Ni umushinga watangijwe mu 2011 ugamije gufasha u Rwanda kuba igihugu gifite ubukungu bwihagazweho ariko butangiza ibidukikije mu 2050.[1][5]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/uko-imbaraga-zatumye-amashyamba-yangijwe-imyaka-amagana-asubiranywa-mu-myaka-10
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-byinshi-ku-nkambi-y-impunzi-ya-mahama
  3. https://www.bbc.com/gahuza/54068711
  4. https://www.igihe.com/ibidukikije/article/inkwi-n-amakara-byabaye-umugani-mu-nkambi-ya-mahama
  5. 5.0 5.1 https://www.isangostar.rw/ibikorwa-byubwubatsi-bukoresha-ibiti-biteze-bibangamiye-amashyamba