Ibiti byimeza

Kubijyanye na Wikipedia
Ahantu nyaburanga

ibimera[hindura | hindura inkomoko]

U Rwanda rucumbikiye ibimera by’amoko menshi anyuranye kubera urusobe rw’imiterere y’igihugu n’urw’ikirere ruhanitse kuva mu burengerazuba kugera mu burasirazuba. Ibimera bito bizamura amazi mu miheha yabyo (plantes vasculaires) bibarirwa hafi mu moko 3000 aturuka mu turere dutandukanye bitewe n’imiterere nyabuzima y’ahantu.[1]

Ibiti kimeza

Amoko y'ibiti byimeza[hindura | hindura inkomoko]

Amoko hafi 280 y’ibimera bigira uburabyo bituruka mu Rwanda abonwa nk’akomoka muri Albertine Rift. Muri ayo moko cyimeza, hafi 20 yihariwe n’u Rwanda, amoko 50 aboneka gusa mu Rwanda no muri Kongo y’Uburasirazuba ,naho amoko 20 yabonetse gusa mu Rwanda no mu Burundi. Ingero z’ayo moko ni Impatiens bequaertii (Balsaminacea), Impatiens mildbraedii (Balsaminacea), Monathotaxis orophila (Annonaceaa) ou Liparis harketii (Orchidaceae) (Fischer na Killmann 2008).[2][3][4][5]

Indabo

Indabyo[hindura | hindura inkomoko]

U Rwanda rufite ibimera bigira uburabyo 56 byo mu gihugu, harimo 47 biboneka gusa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe (no mu ishyamba rya Cyamudongo). Ingero z’ibyo bimera ni amoko aherutse kuvumburwa nka Impatiens nyungwensis Eb.Fisch Umubare w’aya moko amenyekanye vuba werekana ko umubare w’amoko y’ibimera uboneka mu Rwanda utaramenyekana wose uko wakabaye. Kuba hafite amoko y’uburabyo arenga 104, ahantu hahehereye n’ah’urusobe rw’ibihumeka n’ibidahumeka bikoze ireme n’umwimerere by’ahantu h’amazi na ho hakize ku rusobe rw’ibinyabuzima. Ibiyaga bimwe na bimwe nk’Ikiyaga cya Kivu, Bulera na Ruhondo bifite ibimera mu mazi cyangwa mu nkengero zayo (macrophytes) bikeya.[6][7][8][9][10]

IBINDI[hindura | hindura inkomoko]

Ibiti

Urusobe rw’ibihingwa rufite amoko y’ibihingwa bitanga ibiribwa nk’Amasaka (Sorghum), Phaseolus vulgaris, Eulisine corocan, Colocasia antigonum, Zea mays, Oryza sativa, Triticum sp., Hordeum vulgare, Pisum sativum, Soja hispada, Arachis hypogea, Ipomea durcis, ibirayi, Manihot esculenta n’insina (Musa). Hari n’ibihingwa bigenewe ubucuruzi nk’ikawa, icyayi n’ibireti. Uburyo bw’imikorere bugamije kongera ibikomoka ku bihingwa na bwo bwazanye amoko menshi yo mu ishyamba, akunze kuboneka akaba ari Eragrostis sp., Bidens pilosa, Digitaria sp., Conyza sumatrensis, na Cyperus sp. - Amoko y’ibiti yabonetse mu Rwanda agizwe na Ficus thoningii, Euphorbia tirucalli, Erythrina abyssinica, Verminia amygdalena, Dracaena afromontana, mu bindi. Gutera ibiti byashyizwemo imbaraga bwa mbere hagati ya 1920 na 1948. Ni muri icyo gihe bazanye Inturusu. Andi moko yaje nyuma cyane, harimo Pinus sp, Callistris sp, Grevillea robusta, Cedrella sp, n’amasipure (Cupressus).[1][2][4][5][6]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://ubuzimabwiza.wixsite.com/ubuzimabwiza/blog/categories/ibimera-bivura-herbes-m%C3%A9decinal
  2. 2.0 2.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-18. Retrieved 2023-02-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://igihe.com/umuco/umurage/article/kurinda-ibiti-bifite-amateka-byafasha-mu-guhangana-n-ikibazo-cy
  4. 4.0 4.1 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/Bimwe-mu-bimera-bifatwa-nk-umutako-gusa-nyamara-ari-n-umuti-ukomeye
  5. 5.0 5.1 https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-50499863
  6. 6.0 6.1 https://mobile.igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/indabyo-zabonye-isoko-uko-umunsi-w-abakundana-wiriwe-i-kigali
  7. https://inyarwanda.com/inkuru/117206/indabyo-zitandukanye-nubusobanuro-bwazo-amafoto-117206.html
  8. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/indabo-z-u-rwanda-zizwi-nka-bella-flowers-ni-imari-ishyushye-i-burayi-video
  9. https://umuryango.rw/urukundo/article/aya-ni-amwe-mu-mabara-y-indabo-z-amaroza-akunzwe-gutangwa-ku-munsi-w-abakundana
  10. https://web.archive.org/web/20230218211652/https://genesisbizz.com/Impano-y-ururabyo-wagenera-uwo-wihebeye-ku-munsi-w-abakundana