Biogaz

Kubijyanye na Wikipedia
BIOGAZ

Ubusobanuro[hindura | hindura inkomoko]

Biogaz ni bumwe mu buryo  leta y’ u Rwanda yashyizeho hagamijwe kugabanya ibicanwa bisimbura inkwi n’amakara mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse n’ihindagurika ry’Ikirere.[1][2]

Amoko ya Biogaz[hindura | hindura inkomoko]

Reka tuvuge kuri Biogaz  zari zarubatswe mu 2010 inyinshi zo mu bwoko bwa GCC  zikora ariko iz’ubatswe mu 2016 zo mu bwoko bwa Converse arizo zidakora, Izindi zo mu bwoko bwa Maconerie .[1][3]

Mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Igikoni

Uyu mushinga watangijwe mu mwaka wa 2007, hakorwa ubukangurambaga butandukanye no gusobanurira Abanyarwanda by’umwihariko aborozi  gukoresha ubu buryo nk’inzira ibaganisha ku iterambere. Ni ukuvuga ko umaze imyaka 15 usa nkaho ukiri mu igerageza. Gusa uyu mushinga wayobotswe n’aborozi  ndetse n’ibigo birimo amashuri na  gereza byabonaga uyu mushinga nk’igisubizo cyigabanya ibicanwa. Hajyaho ubu buryo , urugo rwagombaga gutanga ibihumbi 100frw , leta igatanga ibihumbi 300frw  byo kunganira kugira ngo biogas yubakwe.[1][4]

Ibyiza bya Biogaz[hindura | hindura inkomoko]

abakoresha biogas kandi bishimira ko  kuba bazifite zigikora, zifasha ku kazi imworohereza guteka  vuba kandi akabona amafunguro asukuye ndetse no kubona ifumbire.[1][5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://umuseke.rw/2022/03/biogaz-imyaka-15-mu-gihombo-agahwa-kajombye-umworozi-wari-witeze-ibishya/
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-mu-mushinga-wa-biogaz-byongeye-guteza-impaka-muri-pac-izirenga-8600-mu
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ese-umushinga-wa-biogaz-waba-uri-mu-marembera
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imiryango-500-yubakiwe-amashyiga-ya-biogaz
  5. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bubakiwe-biogaz-zirapfa-babura-abatekinisiye-bo-kuzisana