Jump to content

Amakara

Kubijyanye na Wikipedia
amakara avamo umuti
uko batwika amakara
Abacuruzi bamakara
Amakara
Charcoals

Amakara nubwo tuyamenyereye ko akoreshwa mu kuvana uburozi mu nda, nyamara si byo gusa akora kuko hari ibindi binyuranye ushobora kuyakoresha.

Akamaro kogukoresha Amakara

[hindura | hindura inkomoko]
Amakara
Amakara

Amakara akoreshwa nk’umuti w’indwara zitandukanye harimo no gusohora uburozi mu mubiri, ntabwo ari amakara yo mu ziko cyangwa se mu mbabura amenyerewe, ahubwo ni amakara yatunganyirijwe kuba umuti azwi nka ‘Charbon actif/Activated charcoal’. Izina ryayo rya gihanga ni ‘Carbo vegetabilis’.[1]Amakara avugwa hano si yayandi yo mu ziko cyangwa ku mbabura, kuko nayo uko akoze aba arimo ubundi burozi bwakangiza umubiri. Ahubwo niyo aherwaho agasukurwa, agatunganywa akavangwamo ibindi bituma akora akazi kayo neza. Bivuzwe ko amakara agiye kuvugwa hano ari amakara aboneka kwa muganga no muri za farumasi gusa. Aya makara niyo yitwa charbon activé (activated charcoal).[2] Nubwo amakara adasohora alukolo mu mubiri ariko afasha umubiri gusohora ku buryo bwihuse ubundi burozi bwatewe na ya nzoga. Kuko rero akenshi alukolo yonyine bigoye ko yivanga mu maraso iyo bya bindi biyitiza umurindi bisohotse nayo irasohoka. Ibi rero birinda gusinda, kugira hangover n’ibindi byose bituruka ku inzoga.[3]Undi mumaro w’amakara ni ukwirukana ibyuka biza mu nda ndetse akavura no gutumba bikunze kuza nyuma yo kurya.Mu kuyakoresha ufata 500mg zayo, ukavanga mu kirahure cy’amazi ukanywa isaha imwe mbere yo kurya. Ukarenzaho ikindi kirahure cy’amazi meza.

Ibindi byingenzi kumakara

[hindura | hindura inkomoko]
amakara ari mumufuka

Amakara akoreshwa mu buryo butandukanye yaba ifu cyangwa adaseye icyakora icyo dukwiye kwitondera ku Bantu bayakoresha bayanywa ni ukugira amakenga kuko atera umwuma (deshydratation) biba byiza kunywa amazi menshi bityo bigatuma uburozi buri mu mubiri bubasha gusohoka.[4]Ku bijyanye no gufata neza uruhu amakara yifashishwa mu gukiza uburibwe bwo ku ruhu wenda inzoka yakuriye cyangwa inzuki, ufata ifu y’amakara ukayivanga n’amavuta ya coco hanyuma ugakuba aho ubabara bihita bishira.Muri iyi minsi abantu bahangayikishijwe n’ifumbire zikoreshwa mu buhinzi ariko ubaye wifitiye amakara nta mpamvu yo guhangayika kuko amakara avana imyanda n’uburozi bwose mu mubiri.[5][6]Abantu benshi ntibazi ko no mu mibiri yabo hashobora kubamo urubobi. Birashoboka rwose. Urwo rubobi rushobora gutera indwara zinyuranye harimo imikorere mibi y’impyiko n’umwijima, kugabanyuka kw’ingufu z’ubwonko, kokera amaso, kwiheba no kwigunga, umutwe udakira, kuruka no guhumeka nabi tutibagiwe no kugabanyuka k’ubudahangarwa.[7]

Amakara uburyo Atunganywa ni ibindi Akora

[hindura | hindura inkomoko]
Uko amakara akorwa.
Amakara akorehswa mukwotsa muma restorent n'amahoteri

Amakara akoreshwa nk’umuti, aboneka hatwikwa ibiti ku kigero cy’ubushyuhe kiri hagati ya 600 °C na 900 °C. Yongera gutwikwa kandi ku nshuro ya kabiri ku kigero cy’ubushyuhe kiri hagati ya 900°C na 1000 °C, cyangwa hagati ya 400 °C na 500 °C nk’uko ikinyamakuru www.femmeactuelle.fr kibigaragaza. Kuri iki cyiciro cya kabiri, yongerwamo umwuka utangwa n’amazi cyangwa ibyuya byayo mu gihe yabijijwe, ndetse na Gaz yitwa Gaz oxidant ari na byo biyaha ubushobozi bwo gukora nk’umuti.[8]Amakara aboneka mu nzu zicuruza imiti ashobora kuboneka ari ifu cyangwa ibinini. Gukoresha amakara bizwi kuva mu myaka ibihumbi bitatu mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu, aho Abanyegiputa bayakoreshaga mu gusukura amazi, ndetse na Hypocrate ufatwa nk’uwahanze ubuvuzi, akaba yarayakoreshaga mu kuvura.[9]Uburyo bwiza bwo kurinda umwijima ndetse n’impyiko ni ukunywa amakara kuko bituma cellules zigize umwijima n’ impyiko bidasaza. Mu byukuri amakara afasha inzungano nyinshi mu mubiri w’umuntu guhorana ubuzima buzira umuze.Birakwiye gukoresha amakara kuko adufasha kwirinda ingaruka mbi zatugeraho ndetse akura imyanda n’uburozi mu mubiri bigatuma tubaho twishimye.[10]Mu gihe wanyweye amakara, usabwa kunywa amazi ahagije kuko yo ubwayo ntapfa gusohoka, akomeza guhumbahumba ubwo burozi n’imyanda yose tumaze kubona, kugeza igihe asohokanye n’umwanda munini.[11]N’ubwo hari abayagura bakayakoresha uko biboneye, ni byiza kuyanywa wabisabwe na muganga cyangwa n’abize ibijyanye n’imirire, akanakubwira amabwiriza wubahiriza ndetse n’igipimo ufata bitewe n’uburwayi agiye kuvura.

  1. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/menya-akamaro-ko-kunywa-amakara-nk-umuti-n-uburyo-atunganywa
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/101281/menya-akamaro-ko-kunywa-amakara-101281.html
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-19. Retrieved 2023-02-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/reba-akamaro-gakomeye-utari-uzi-ko-kunywa-amakara-ku-buzima-bwawe-n-umubiri
  5. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/reba-akamaro-gakomeye-utari-uzi-ko-kunywa-amakara-ku-buzima-bwawe-n-umubiri
  6. https://inyarwanda.com/inkuru/101281/menya-akamaro-ko-kunywa-amakara-101281.html
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-19. Retrieved 2023-02-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/menya-akamaro-ko-kunywa-amakara-nk-umuti-n-uburyo-atunganywa
  9. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/menya-akamaro-ko-kunywa-amakara-nk-umuti-n-uburyo-atunganywa
  10. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/reba-akamaro-gakomeye-utari-uzi-ko-kunywa-amakara-ku-buzima-bwawe-n-umubiri
  11. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/menya-akamaro-ko-kunywa-amakara-nk-umuti-n-uburyo-atunganywa