Ikirere

Kubijyanye na Wikipedia
Ikirere

Ubushobozi[hindura | hindura inkomoko]

Imbaraga n’amikoro abaturage aba n’aba bafite cyangwa sosiyete iyi n’iyi ifite cyangwa umuryango uyu n’uyu ufite bishobora gukoreshwa mu kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Mu bushobozi hashobora kuba harimo uburyo bufatika, urwego uru n’uru, uburyo bw’imibereho y’abaturage cyangwa uburyo bw’ubukungu ndetse n’abantu bafite ubumenyi cyangwa se bafite ibintu ibi n’ibi byihariye muri byo tukaba twavuga uburyo bw’ubuyobozi n’imicungire. Ubushobozi bushobora no kuba imbaraga.[1][2]

Imyuka yoherezwa mu kirere igira uruhare mukwangira ikirere dutuyemo
Blue sky 7

Imihindagurikire y’ikirere[hindura | hindura inkomoko]

Uburyo ubushyuhe bwo ku isi bigenda bwiyongera bitewe n’imyuka yoherezwa mu kirere ikacyangiza. Muri iyo myuka twavuga diyogiside ya karuboni na metani. Iri jambo rikunda gukoreshwa bashaka kugaragaza impinduka ziza nyuma y’igihe kirekire muri izo mpinduka kakaba harimo ubwiyongere bw’imiyaga n’ubw’ubushyuhe bw’inyanja ndetse no kuzamuka kw’amazi y’inyanja.[1][2]

Imihindagurikire y'ikirere mu Rwanda

Ihinduka ry’ibihe[hindura | hindura inkomoko]

Ibihe bidasanzwe byigaragaza muri byo tukaba twavuga imiyaga ya El Niño na La Nina iva mu majyepfo (itera amapfa mu Rwanda). Nubwo hari ibigaragazako ihinduka ry’ibihe rizarushaho kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, haracyariko gushindikanya cyane. Gukora ikintu gishya cyangwa gitandukanye n’icyo wowe ubwawe cyangwa abo mu gace utuyemo mwakoze mu bihe byashize kugira ngo muhangane n’imihindagurikire y’ikirere.[1][3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.bbc.com/gahuza/topics/cqywjygvpy6t
  2. 2.0 2.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-kayonza-batangiye-gutererwa-ibiti-by-imbuto-mu-mirima-mu-guhangana-n
  3. https://panorama.rw/dusobanukirwe-nimihindagurikire-yikirere/