Jump to content

Inkwi

Kubijyanye na Wikipedia

Intangiriro

[Hindura | hindura inkomoko]
Umutwaro w'inkwi

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu mwaka wa 2020 mu turere twose tw’ u Rwanda bwerekanye ko ingo zikoresha inkwi gusa mu guteka mu Rwanda zigera kuri 80.37% mu gihe abagikoresha amashyiga y’amabuye atatu bagera kuri 69.4%.[1][2]

Gutora inkwi mu ishyamba
Gutekesha inkwi

Ubushakashatsi ku gucana Inkwi

[Hindura | hindura inkomoko]

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo zigera ku 5,020 ziganjemo izo mu bice by’icyaro, bwakusanyije amakuru ku mikoreshereze y’ibicanwa ndetse n’uburyo bwo guteka bukoreshwa n’Abanyarwanda.[3]

Inkwi n’amashyiga

[Hindura | hindura inkomoko]

Uretse inkwi n’amashyiga gakondo, ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubundi buryo bwo guteka bugenda bwitabirwa gahoro gahoro. Abasubije ko bayobotse gukoresha gaze bagera kuri 5.65%. Ugereranije n’imibare yaherukaga kugaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2017, usanga uyu mubare ugenda wiyongera kuko icyo gihe wari kuri 1.15% gusa. Icyakora mu mijyi uyu mubare uri hejuru ku kigero cya 25.6%.[4]