Amasazi

Kubijyanye na Wikipedia

mu Rwanda ubworozi bw'amasazi bumaze gutera imbere cyane mu karere ka Bugesera aho uwitwa Musabyimana

Jean Baptiste yatangiye ubushakashatsi bwo korora amasazi nyuma yuko abuze ibigaburira inkoko yoroye kuko

isazi

ibizitunga birimo soya byari bimaze kuba ibyibura.

Ubworozi bw'amasazi[hindura | hindura inkomoko]

ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko Amasazi 'umukara yakororwa akavamo ibiryo by'amatungo Musabyimana[1]

ku ikubitiro yatangiye korora amasazi y'umukara mu karere ka bugesera mu murenge wa Mayange aho ageze

kumusozo wigerageza ry'ubworozi bwe. uyu mushinga yawutangiye muri 2022 agirango akemure ikibazo

kibura ry'ibiryo byamatungo bihenze biturutse ku ibura rya soya[2]

Ubushakashatsi[hindura | hindura inkomoko]

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB (Rwanda agriculture Board) bwagaragaje ko isazi z’umukara zasimbura soya yashyirwaga mu biribwa by’amatungo, nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibijyanye n’ubworozi muri iki kigo,

Dr Uwituze Solange. yagize ati ubushakashasi bwakozwe bwagaragaje ko amasazi y'umukara ashobora gusimbura soya neza kukigero

kiri hagati yya 25% na 50% ibyo kandi akaba ari inkuru nziza kuborozi mu Rwanda hose ndese na Afurika.[3]

Agashya kumasazi y'umukara[hindura | hindura inkomoko]

Byatangiye dushaka amasazi y’umukara bari batweretse uko ameze, dushaka aho aterera dufata amagi yayo, amagi niyo twazanye tuyashyira ahantu [4]turayaturaga avamo amagi aturaze agahinduka ibintu bimeze nk’iminyorogoto ukayagaburira agakura

hanyuma iyo amaze iminsi 14 baremo afite igikuriro cyiza agashyirwa mu Cage..asinzira iminsi itandatu (6) agahinduka isazi ziguruka

iyo agurutse rero ikigabo n'ikigore birahura bigatuma habaho gutera amagi ku isazi 'ingore.[5]

Akamaro k'amasazi y'umukara[hindura | hindura inkomoko]

ubushakashatsi buvuga ko ifu ivangwa nibiryo by'amatungo ikorwa muri 80% by'amasazi yumukara aba yakuze maze asigaye agasubizwa

muri cage murwego rwo gukomeza icyororo.

kuva kuminsi irindwi (7) kugeza kuminsi icumi ( 10) isazi itera amagi ari hagati a 700 ni 1000 bivuzengo byibuze haboneka ikiro kimwe

cy'amasazi kumunsi.

Reba[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/bugesera-yatangiye-korora-amasazi-yifashishwa-mu-gukora-ibiryo-by-amatungo
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/amasazi-y-umukara-azagabanya-igiciro-cy-ibiryo-by-amatungo
  3. https://www.intyoza.com/2022/12/26/rab-irashishikariza-aborozi-gukoresha-amasazi-yumukara-mu-biryo-byamatungo/
  4. https://igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/bugesera-yatangiye-korora-amasazi-yifashishwa-mu-gukora-ibiryo-by-amatungo
  5. https://www.accessagriculture.org/node/22136