Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije-FONERWA ni ikigega gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ibihe, cyashyizweho na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2012. Ni kimwe mu mu bigega binini ku mugabane wa Afrika bifite bene izi nshingano. FONERWA ikoresha izina rya Rwanda Green Fund mu bikorwa byayo byo kumenyekanisha ibyo ikora ku bafatanyabikorwa[1].
Inama y'Ubutegetsi: Uru ni rwo rwego rukuru rufite inshingano zo gufata ibyemezo, bireba imiyoborere y’Ikigega, gushyira abakozi mu myanya ndetse n’ikoreshwa ry’umutungo kugira ngo FONERWA ibashe kugera ku ntego zayo.[4]
Urwego Nshingwabikorwa: Uru rwego rukuriwe n’Umuyobozi Mukuru wa FONERWA. Ni rwo rushinzwe gukurikirana no guhuza imirimo n’ibikorwa bya buri munsi; ndetse no gukora indi mirimo iri mu nshingano za FONERWA rwahabwa n’Inama y’Ubuyobozi[5].