Abaturiye Pariki y'Akagera

Pariki y'Akagera iherereye mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Gatsibo mu intara y'Iburasirazuba mu Rwanda. Iyi pariki ifite akamaro ku batuye mu inkengero zayo binyuze mu gutera inkunga imishanga itegurwa n'abaturiye iyi Pariki y’Akagera.[1][2]
[3]Gusura Pariki
[Hindura | hindura inkomoko]Abanyarwanda bakora ubukerarugendo kuri Pariki y'Akagera bagenda biyongera kuko ubu bageze kuri 53%, ariko ubuyobozi bw'iyi Pariki bugaragaza ko iyi mibare iri hasi ugereranyije nuko abanyamahanga bava mu bihugu bya kure bayisura.[4]Uretse gusura iyo pariki, abaturage baranasabwa kurushaho kubungabunga ibikorwa byayo kuko iyo bibungabunzwe neza inyungu zigera ku banyarwanda bose, by’umwihariko abayituriye. [4]Abaturage bo mu mirenge ituriye pariki zo mu Rwanda bagenerwa 5% by’amafaranga akomoka ku ubukerarugendo bukorerwa imbere mu gihugu, agakoreshwa ibikorwa biri mu nyungu rusange zabo.
Ubwiyongere bw'inyamaswa muri Pariki y'Akagera
[Hindura | hindura inkomoko]Ubuyobozi bwa Pariki y'Igihugu y'Akagera bwatangaje ko inyamaswa muri iyi Pariki zimaze kwiyongera ku kigero cya 127% kuva mu myaka 13 ishize. Ibi ni umusaruro w'ingamba zitandukanye zashyizweho harimo no kuzanamo izindi nyamaswa, bikaba byarazamuye umubare w'intare zazanywemo ari icyenda mu 2015 ubu zikaba zariyongereye.[4]
Mu nyigo iyi pariki yakorewe mu cyumweru cya mbere cya kanama ya 2022 n'iyu mwaka wa 2023, imibare y'ibanze yagaragaje ko umubare w'inyamaswa muri pariki y'Akagera wiyongereye ku kigero cya 127% uhereye muri 2020 ubwo ubwo hakorwaga indi nyigo yagaragaje jo harimo inyamaswa zitageze ku bihumbi bitanu(5000).[4]
Inyamaswa zabaruwe mu duce tw'iyi parike zose hamwe ni 11338 harimo inzovu 142, imparage 1,153, ifumberi 782 n'imvumbu 1,820 n'andi moko atandukanye. Babaze kandi ibisamagwe 3 n'impyisi 3 ariko ubuyobozi bw'iyi pariki bukaba buvuga ko inyigo igikomeza kuko hagereranywa ko muri rusange harimo ingwe ziri hagati ya 60 na 80 ndetse n'impyisi ziri hagati ya 120 na 150.[4]
Ubuyobozi bw'iyi parike buvuga ko izi nyamaswa zikomeza kwiyongera by'umwihariko izagiye zongerwamo zikuwe hanze y'u Rwanda ku bufatanye n'inzego zitandukanye. Urugero ni indi nyigo yakozwe n'Umuryango wita ku kurengera udusumbashyamba igaragaza ko muri Pariki y'Akagera twiyongereye tukaba 110 tuvuye ku 100 twariho mu mwaka wa 2022. utu dusumbashyamba twiyongereye twakomotse ku twari twazanywe muri iyi pariki dukuwe muri Kenya mu 1986.[4]
Inyungu iyi Pariki y'Akagera ifitiye abayituriye
[Hindura | hindura inkomoko]Gutera imbere kw'iyi pariki, binajyana no kuzamura imibereho y'abayituriye binyuze mu gutera inkunga imishinga ifasha abaturage kuzamuka m'ubukungu. Abaturage bo mu turere dutatu dukikije Pariki y'Igihugu y'Akagera ingengo y'imari yu mwaka wa 2023 hitezwe ko ku mafaranga azinjizwa n'ubukerarugendo bw'iyi pariki bazahabwaho arenga miliyoni 900 z'Amafaranga y'u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira imishinga yatoranyijwe ibateza imbere.[4]
Kuva mu 2005, Pariki y'Igihugu y'Akagera imaze gutanga miliyoni 3,500 z'Amadolari y'Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari enye z'Amanyarwanda mu gutera inkunga imishinga irenga 200 ikorerwa hafi yayo harimo ijyanye n'ibikorwa remezo, ubuvumvu, uburobyi, ubuhinzi n'ibindi.[4]
Amashakiro:
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2024-05-29. Retrieved 2024-07-19.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Abaturiye-Parike-y-Akagera-ngo-ntibakwiye-gukomeza-kubwirwa-inyamaswa-ziyirimo
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/pariki/Intare-zimaze-kurenga-60-Ubwiyongere-bw-inyamaswa-muri-Pariki-y-Akagera
- 1 2 3 4 5 6 7 8 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Abaturiye-Parike-y-Akagera-ngo-ntibakwiye-gukomeza-kubwirwa-inyamaswa-ziyirimo