Jump to content

Zaninka Kabaganza Liliane

Kubijyanye na Wikipedia

Zaninka Kabaganza Liliane uzwi nka Kabaganza Liliane Yavutse ku itariki ya 11 Kamena 1975, avukira ahitwa Bibogobogo mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Papa we umubyara ni Umushumba mu Itorero ryitwa Healing Heart mu Ntara y’Amajyepfo akaba yitwa Mukiza Leonard naho mama we yitwa Nyabaziga Odette bakaba barabyaranye abana 6, ni umuririmbyikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, afite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda , uburebure bwa metero 1.51, ni umudamu yashakanye na Dusabemungu Ntabajyana Celestin mu mwaka 1999 I Kigali, Liliane yamenyekanye cyane muri Chorale Rehoboth,mu ndirimbo nka "Imana ni byose, Iyo ntekereje umugabo witwa Yesu, Getsemani, Habwa ikuzo, Bakundwa n’izindi" Ubu Liliane Kabaganza amaze kwandika indirimbo 68. Indirimbo yanditse mbere ikaba yitwa i Bethelehemu iri kuri Alubumu ya mbere ya Rehoboth Ministries yitwa “Abafite inyota ni muze”.[1]

Bibogobogo muri Congo aho Zaninka yavukiye
  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-20.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)