Valerie Piraino

Kubijyanye na Wikipedia

Valerie Piraino n'umunyabugeni w'umunyarwanda ariko utuye muri Amerika umenyerewe cyane mu gushushanya no gutaka ibishushanyo. [1]

Ubuzima bwo hambere[hindura | hindura inkomoko]

Yavutse muri 1981 i Kigali, mu Rwanda [2] akurira haba mu gihugu cye ndetse no muri Amerika. Ubuhanzi bwe bugaragaza indangamuntu y’amahanga kandi bukubiyemo insanganyamatsiko nko gusobanura ibintu byinshi biranga muri rusange, kurwanya ubukoloni (cyangwa kurwanya imperialism), diaspora ny'afurika. [1] [3] [4] Yahawe ibihembo birenga icumi bimwemerera imikoranire, kandi yagiye agaragara mu imurikagurisha rirenga mirongo itatu muri leta umunani za Amerika ndetse no mubindi bihugu bitatu.[5] [1]

Nyina wa Valerie, yari umuhanga mu kudoda mu Rwanda, yahuye na se w'umunyamerika, igihe yakoraga mu bikorwa byo gutabara no kwiteza imbere. Nyuma yo kuva mu bwana bwe akiri muto yagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, no mu bindi bihugu bitatu byo muri Afurika[6], Valerie, kimwe n'ababyeyi be, bimukiye muri Arizona. Nyuma, umuryango we wimukiye i Baltimore, MD, aho yize muri kaminuza ya Maryland Institute of Art . Igihe Valerie yigaga i Baltimore, yasubiye mu Rwanda, aho benshi mu ruhande rwa nyina bari biciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda[7]. Uru rugendo rwashishikarije umurimo we nk'umuhanzi uhuza ibihugu, harimo n'umushinga we. Mu 2005, Valerie yimukiye mu mujyi wa New York, ari naho yatangiriye MFA mu ishuri ry’ubuhanzi rya kaminuza ya Columbia . Yarangije muri MFA ye mu 2009 yahise yihutira guhanga umurimo we, kuri ubu akora nk'umwarimu w'igihe gito mu ishuri rya Parsons of Design[8].

Ibikorwa bigaragara n'imurikagurisha[hindura | hindura inkomoko]

Ikigaragara ni uko umurimo we uzwi cyane, ni urukurikirane rw'ibishusho bigizwe namapapayi yakoze ashushanyije ibice bya polystirene, hanyuma bigahisha imiterere y'ibumba ryirabura rya epoxy, irangi, resin, ibiti, ndetse rimwe na rimwe akoresha irangi rya zahabu kugirango anogereze igishushanyo. Mu kuganira ku kamaro k’amabara, umukara na zahabu, Valerie avuga ko umukara na zahabu byibutsa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ibidukikije byabereye muri Afurika kubera ubukoloni. Amabara n'imiterere nabyo byerekana uruhu rw'abaturage bava muri Afurika bakoreshejwe mu mutungo kamere wabo. [4] [9]

Amapapayi ni imbuto zatoranijwe kugirango zihagararire imyumvire yo kurwanya ubukoloni kubwimpamvu ebyiri zingenzi. Iya mbere, Amapapayi yari ifunguro rya mugitondo mugihe yari umukobwa muto akiri muri Afurika. Icya kabiri, amapapayi, akomoka muri Karayibe, bagereranya nk'ubukoloni kuko "bakurikiza inzira y'ubutegetsi bwa gikoloni ". [3] Mu imurikagurisha ryarangiye muri Mutarama, 2017 ryiswe Dis Place mu Nzu Ndangamurage y’ubuhanzi bwa Diasporan , amapapayi yasaga nkaho yakomeretse, byerekana ihohoterwa rikorerwa abagore bo muri Afurika. [10] Mu gihe amapapayi ari bimwe mu bikorwa bya Valerie bizwi cyane, yakoze ibindi bishushanyo byinshi kandi yagiye mu imurikagurisha mu gihugu hose, ndetse anagaragara mu imurikagurisha mu bindi bihugu ku isi[11].

Urutonde rwuzuye rw'imurikagurisha rya Valerie Piraino
Year Exhibition Title Institution/Gallery Location
2010 Collective Show Participant Inc. New York City, NY
Usable Pasts Studio Museum in Harlem New York City, NY
2011 Fidelity Meyerhoff Gallery, Maryland Institute College of Art Baltimore, MD
The Third Party Night Gallery Los Angeles, CA
2012 The Bearden Project Studio Museum in Harlem New York City, NY
Get it on the Record Visceglia Gallery, Caldwell College Caldwell, NJ
Fore Studio Museum in Harlem New York City, NY
2013 Present Future Artissima Turin, Italy
Reconstruction Crosstown Arts Memphis, TN
Photoplay Cindy Rucker Gallery New York City, NY
Body Language Studio Museum in Harlem New York City, NY
Round 39: Looking Back, Moving Forward Project Row Houses Houston, TX
2014 Lucky Draw Sculpture Center New York City, NY
"The House Seems All Upset" Contemporary Art Interventions on Critical Whiteness Jade Addams Hull House Museum Chicago, IL
Retreat Valerie Carberry Gallery Chicago, IL
The Bearden Project Texas State University San Marcos, TX
2015 After Afropolitan Weeksville Heritage Center Brooklyn, NY
Africa's Out Gladstone Gallery New York City, NY
Mirror Mirror Kate Werble Gallery New York City, NY
Displace MOCADA Brooklyn, NY
2016 SHE: Deconstructing Female Identity ArtsWestchester White Plains, NY
Collector's Club Project Row Houses Houston, TX
CAMSTL Gala Contemporary Art Museum St. Louis St, Louis, MO
Palatable Studio Museum in Harlem New York City, NY
Event Horizon Lesley Heller Workspace New York City, NY
Lucky Draw Sculpture Center New York City, NY
Everyday Redefined Corridor Gallery Brooklyn, NY
Whatever moves between us also moves the world in general Murray Guy Gallery New York City, NY
Africans in America Goodman Gallery Johannesburg, South Africa
2017 Elective Affinities: A Library Hunter College Art Galleries New York City, NY
Downtown 83 Aljira Benefit and Auction Aljira Center for Contemporary Art Newark, NJ
A Fast, Moving Sky The Third Line Gallery Dubai, United Arab Emirates
The Socrates Annual Socrates Sculpture Park New York City, NY

Ibihembo yatsindiye[hindura | hindura inkomoko]

Valerie yakiriye ubusabane nibihembo mu myaka ye yose yo guhanga ibihangano.

Urutonde rwuzuye rw'ibihembo bya Valerie Piraino / Ubusabane
Umwaka Izina ryigihembo / Ubusabane
2004 Jacques and Natasha Gelman Travel Award
2009 Studio Museum in Harlem, Artist-in-residence
2011 Rema Hort Mann Foundation Grant Nominee
2012 Rema Hort Mann Foundation Grant Nominee
2013 Project Row Houses, Visiting Artist
2014 Joan Mitchell Foundation, Emerging Teaching Artist Fellow
2015 Lower Manhattan Cultural Council, Process Space
2017 Socrates Sculpture Park, Emerging Artist Fellowship
Offshore Residency
Louis Comfort Tiffany Foundation Award Nominee
2018 Joan Mitchell Center, Artist-in-residence
The Wassaic Project, Editions Program

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 "Archive copy". Archived from the original on 2019-06-07. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2017-05-18. Retrieved 2022-05-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. 3.0 3.1 https://hudsonvalleyone.com/2017/05/28/two-kingston-artists-featured-in-dubai-exhibit/
  4. 4.0 4.1 https://artswestchester.org/she-deconstructing-female-identity/she_exhibition_brochure/
  5. https://artfacts.net/artist/valerie-piraino/247415
  6. https://art.state.gov/valerie-piraino/
  7. https://www.baltimoresun.com/news/bs-xpm-2004-05-18-0405180135-story.html
  8. https://www.joanmitchellfoundation.org/valerie-piraino
  9. https://gulfnews.com/culture/arts/in-a-constant-state-of-flux-1.2053611
  10. https://hyperallergic.com/260681/artists-of-the-african-diaspora-cast-off-the-legacy-of-displacement/
  11. https://socratessculpturepark.org/artist/valerie-piraino/