Valentine Rugwabiza

Kubijyanye na Wikipedia
Valentine Rugwabiza
Uhagarariye u Rwanda muri UN
Uhagarariye u Rwanda muri UN
Background information
Occupation(s)Ambassadeli
Valentine Rugwabiza


RUGWABIZA Valentine[hindura | hindura inkomoko]

RUGWABIZA Valentine wavutse kuya 25 Nyakanga 1963 ni umunyarwandakazi

akaba n' umunyapolitike uhagarariye u Rwanda mu muryango wabibumbye kuva mu mwaka wa 2016.

Ibyo yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Rugwabiza Valentine kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2015 yabaye umuyobozi mukuru wungirije w'umuryango

w'ubucuruzi ku Isi[1]. mbere yaho gato yabaye uhagarariye u Rwanda uhoraho muri Loni i Geneve na Ambasaderi

udasanzwe mu Busuwisi. mugihe yari Ambasaderi yabaye umuhuza bikorwa w 'itsinda nyafurika ry'amasaderi muri[2]

(WTO). kandi yari umwe mubagize[3] akanama ku ubukungu nimibereho myiza mubiro bya Perezida wu Rwanda i Kigali

Umwihariko[hindura | hindura inkomoko]

Ambasaderi Rugwabiza Valentine ni umunyamuryango washinze ihuriro ry'abikorera kugiti cyabo mu Rwanda

ishyirahamwe ry'abagore ba Rwiyemezamirimo bo mu Rwanda[4] hamwe n'abagore babayobozi bo mu Rwanda.

Ambasaderi Rugwabiza yabaye umwe mubagize Inama y'ubuyobozi muri Kaminuza[5] y'umuryango

w' abibumbye ishinzwe Amahoro. Rugwabiza amaze imyaka irenga mirongo itatu akora kubibazo

by'iterambere ry'Africa ndetse ni isi yose haba mu bigo no munzego za Leta.[6]

Amashuri yize naho yize[hindura | hindura inkomoko]

Afite impamya bumenyi yikiciro cyakabiri cya Kaminuza (Bacholor's) na Masters mu

bukungu yakuye muri Kaminuza Nkuru ya Zaire

Indi mirimo ye[hindura | hindura inkomoko]

ubwo ingabo zumuryango wabibumbye za Repubulika iharanira demokarasi ya Centre Africa Minusca zateranaga zikemera guhindura [7]

umuyobozi mugihe kitarenze ukwezi nibwo umuyobozi wa ONU Antonio Gutteres yatangaga umu candita we ugomba gusimbura

uwitwa Mankeur Ndiaye uzarangiza manda ye 28 Gashyantare 2022 atangaza ko yifuza ko yasimburwa na Valentine Rugwabiza

uhasanzwe ahagarariye U Rwanda muri ONU hari ku kabiri tariki 22 gashyantare ubwo imyanzuro yakanama nkemura mpaka[8]

yabyemezaga.

Inshingano[hindura | hindura inkomoko]

kuwa 23 Gashyantare 2022 nibwo Rugwabiza Sendanyoye Vlentine yagizwe umuyobozi wa MINUSCA asimbuye Mnkeur Ndiaye

warangije manda te muri gashyantare 28 mumwaka wa 2022 ku itariki 18Mata nibwo Valentine yakiriwe muburyo bw'icyubahiro ningabo

ziri mubutumwa bwo kugarura amahoro muri centrafrica MINUSCA[9]

Ambasaderi Valentine Sendanyoye Rugwabiza yashakanye na Paulin Sendanyoye

  1. https://www.un.org/africarenewal/magazine/april-2021/rwanda-un-vaccine-equity-inclusion-peace-and-gender-equality-top-our-priorities
  2. https://africanscholars.yale.edu/people/hon-valentine-rugwabiza
  3. https://www.oecd.org/dac/aft/Session%207%20-%20Valentine%20Rugwabiza.pdf
  4. https://africanscholars.yale.edu/people/hon-valentine-rugwabiza
  5. https://www.concordia.net/community/ambassador-valentine-rugwabiza/
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-11. Retrieved 2021-11-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://www.rfi.fr/fr/afrique/20220219-onu-la-rwandaise-valentine-rugwabiza-en-lice-pour-diriger-la-minusca
  8. https://www.securitycouncilreport.org/whatsinblue/2022/02/central-african-republic-briefing-and-consultations-8.php
  9. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-03. Retrieved 2022-05-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)