Uwamariya Immaculée

Kubijyanye na Wikipedia

UBUZIMA BWITE[hindura | hindura inkomoko]

Uwamaliya Immaculee ni umwe mu babikira w'ihaye Imana, tuzi ku mazina ya Soeur Immaculee, yavutse itariki 7 ukuboza 1970 avukira mu Akarere ka nyarugenge mu mugi wa Kigali. Akaba yarafashe iki cyemezo cyo kwiha Imana mu bihe bikomeye, kuko iki gitekerezo yakigize mu 1992, yari arangije amashuri yisumbuye, afite n'akazi.[1]

AMASHURI YIZE.[hindura | hindura inkomoko]

Soeur Immaculee yize muri APACOPE amashuri yisumbuye y'imyaka 3 rusange, Akomereza muri Saint Aloys i Rwamagana yiga ibijyanye ni baruramari. Arangije kwiga yakoze muri MINFOP, ubu ni MIFOTRA , Soeur Uwamaliya Immaculee ubu akaba ari umuyobizi w'ikigo cy'amashuri yisumbuye i Kansi mu Akarere ka Gisagara mu intara y'amajyepho y'u Rwanda. Akaba yarashinze umuryango "Famille Esperance" (FAES) mugucyemura ibibazo byugarije ingo n'iterambere ryazo.[2] [3]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inkanga.com/ubuhamya-bukomeye-bwa-sr-immaculee-ati-ninjiye-mu-kibikira-nari-mfite-abansaba-kuba-fiancee-nigeze-no-gushaka-ku-kivamo-bwakoze-benshi-ku-mitima/
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gushyingiranwa-ni-umuhamagaro-w-imana-soeur-immaculee-uwamariya
  3. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-50864873