Uruganda rwa SOSOMA

Kubijyanye na Wikipedia

Uruganda rwa SOSOMA ni uruganda rwa ba rwiyemezamirimo ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho rufite ubunararibonye mu gukora ifu zitandukanye kandi zifite intungamubiri zidasanzwe ku buzima bw’ikiremwamuntu . [1][2]

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Uru ruganda rya Sososma rwatangiye mu mwaka wa 2008, rufite umwihariko udasanzwe kuko rukora ifu z’igikoma zitandukanye zirimo intungamubiri zikenerwa n’abana bato n’abarengeje imyaka ibiri, abasheshakanguhe n’abandi bose . [1]

Ibigize Sososma[hindura | hindura inkomoko]

Ubusanzwe ubundi Sosoma ni imvange iringaniye ya soya n’amasaka ndetse harimo n’ibigori, akomoka ku bihingwa bya Kinyarwanda by'ibinyampeke Sosoma ya 2 Fortified, yo iba yongewemo intungamubiri n’imyunyungugu bitandukanye , n’ifu ya MSB ikozwe n’ibigori na soya n’amata n’izindi vitamine nyinshi zirimo Vitamine B1, Vitamine b2 na vitamine 6 ndetse vitamine 12 na Vitamine C .[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/menya-byinshi-ku-moko-y-ifu-z-uruganda-rwa-sosoma-zifite-intungamubiri
  2. https://rba.co.rw/post/Ubuhinzi-Abaturage-ntibarumva-neza-ikoreshwa-ryimbuto-zahinduriwe-imiterere-yuturemangingo