Jump to content

Uruganda Agasusurutso ltd

Kubijyanye na Wikipedia

Uruganda rwa agasusurutso ltd ni uruganda rutunganya ibinyobwa bitandukanye aho baba bakoresheje ibikomoka k’ubuhinzi bitandukanye, uru ruganda rukaba rwaramenyekanye ku kinyobwa cya Bonne Chance, gikozwe muri Tangawizi, amajyani ndetse n’isukari, kikamara inyota.[1]

Bonne chance

[hindura | hindura inkomoko]

Uruganda rwa Agasusurutso ltd rwatangiye gukora muri 2019, ndetse baje guhita babona ibyangombwa bibemerera gukora mu buryo bwemewe byubuziranenge butangwa nikigo cyemewe, ubu ikinyobwa Bonne Chance kiremewe, ubu runo ruganda rukaba rufite abakozi bagera kuri 28 bakora buri kwezi.[1]

Aho rubarizwa

[hindura | hindura inkomoko]

Uruganda rwa Agasusurutso ltd rukaba ruherereye mu murwa mukuru wu rwanda wu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, umurenge wa Gastata mu kagali ka Jali, rukaba arirwo rutunganya ibinyobwa bakoresheje Tangawizi ndetse harimo n’amajyani, gusa rukaba rufite amashami mu karere ka Muhanga .[1]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igisabo.rw/2021/04/19/menya-ibanga-rikoreshwa-nurugunda-agasusurutso-ltd-mu-gutunganya-ibyo-kunywa-bikunzwe-na-benshi/