Umutekano n'iterambere
Umutekano n'iterambere
Bimaze kugaragara ko umutekano ari kimwe mu nkingi z'iterambere. Urwanda ni igihugu kimaze kugera ku ntambwe ishimishije mu mutekano wacyo aho u Rwanda rwishimira ko iterambere rugezeho kugeza ubu uhereye nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w'i 1994 ari kubw'impamvu z'umutekano wizewe ndetse n'ubwiyunge
mu banyarwanda u Rwanda ruvugako umutekano ari kimwe mu inkingi ikomeye y'iterambere muburyo bwose nko
kubaka,imyidagaduro,ubukerarugendo,ubucuruzi bwo mu gihugu ndese n'ubwambukiranya imipaka,ubugeni ndetse n'ibindi byose bigerwaho kubw'umutekano w'igihugu wizewe.[1]
Akamaro
[hindura | hindura inkomoko]isuku n'umutekano biranga igihugu cy'u Rwanda byumwihariko Umujyi wa Kigali biri mubituma ubwiza ndetse n'uburanga byiyongera.[2]
Isuku n'umutekano no kurengera ibidukikije ni yo ntego y’umujyi wa Kigali. Uri ku isonga muri Afurika mu kugira isuku, bigatuma uza mu myanya ya mbere yakira inama mpuzamahanga zikomeye.[3]
Imiturire mu mujyi wa kigali
[hindura | hindura inkomoko]Umujyi wa Kigali utuwe n’abarenga miliyoni 1,2 ni umwe mu mijyi yaguka cyane muri Afurika ku kigero cya 4% ku mwaka, ukaba n’igicumbi cy’ubukungu bw’u Rwanda kuko ugira uruhare rwa 41% ku musaruro mbumbe w’igihugu.[4]
Ishakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://mobile.igihe.com/amafoto-1922/article/dutemberane-i-kigali-umujyi-unyaruka-mu-iterambere-amafoto
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubukungu/iterambere/article/imyubakire-imiturirwa-ya-kigali-itanga-izihe-serivisi
- ↑ https://www.facebook.com/igihe/posts/inyubako-nshya-ziri-guhindura-isura-yumujyi-wa-kigali-rwagati-amafoto-httpigihec/10155633299627114/
- ↑ https://gazettes.africa/archive/rw/2018/rw-government-gazette-dated-2018-03-05-no-10.pdf